Umunyabigiwi Yvonne Chaka Chaka yahishuye ko yifuje gutura no guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’igihugu abona ko Afurika ikwiye kwigiraho bitewe n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame. Yanavuze kandi ko hari ubutaka arimo gushaka mu Karere ka Muhanga (kuko hajya gusa n’izina ry’umugabo we).
Uyu munyabigwi mu kiganiro n’abagize Rwanda Arts Initiative kuri iki Cyumweru tariki 17 Ugushingo 2024, ubwo yasubizaga ikibazo cy’uwari umubajije niba yifuza gutura mu Rwanda cyangwa ubwenegihugu bwarwo, yagize ati: ”Ndatekereza, u Rwanda ni Igicumbi cy’urukundo n’amahoro”.
Yvonne Chaka Chaka yahishuye ko yatangiye gushaka ubutaka mu Rwanda, mu Karera ka Muhanga akaba ari ho yashimye biturutse ku izina rya Kabiri ry’umugabo we witwa Mhinga. Yakomeje avugako u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwigisha ibindi bihugu byose byo muri Afurika ndetse n’Isi yose.
Yavuze kandi ko yagize amahirwe ahura na Perezida w’u Rwanda afata nk’umuvandimwe, akaba n’inshuti ye magara ndetse ko ari na ko bimeze kuri Madamu Jeannette Kagame. Avuga ko abanyarwanda bakwiye gushimira Imana kuba yarabahaye Perezida Kagame kuko kumugira ari amahirwe.
Yunzemo ati ”Ariko nawe agira amahirwe yo kugira abantu nk’abanyarwanda”. Umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka waje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, kuri iyi nshuro yaje yitabiriye inama ya Access yigaga ku iterambere ry’umuziki wa Afurika yanatanzemo Ikganiro.
Ikiganiro yatanze yakebuye bamwe mu bari ku ruhembe rw’umuziki bagishyira imbere kwaka ruswa abagore, avuga ko bituma batagaragaza ubushobozi bwabo anasaba abagore gukora cyane no gufata umuziki nk’akazi kuruta kwishimisha.