Ukuri k’uburanga bwa Kim Karadashian bwubuhimbano kwashyizwe hanze n’ushinzwe kwita ku isura ye akamuha itoto

08/10/2023 13:47

Niba ukurikirana nkuru zacu , byanga bikunze Kim Kardashian umaze kumumenya.Uyu ni umugore wahoze abana na Kanye West gusa baza guhana gatanya.

 

 

Umuntu ufasha Kim kugira uburanga rero , yavuze ko hari uburyo bwo buri wese ashobora kwifashisha akaba yazana ubwiza ndetse n’itoto nk’iry’uyu mugore ndetse asobanura ko byakorerwa murugo ntahandi bagiye.

 

 

Toska Husted wita ku isura ya Kim Kardashian, niwe ubwe washyize hanze ukuri kuko buri wese ashobora kubugeraho yibereye iwe murugo.Yagize ati:”Mu gihe ushaka kugira ububuranga, ukaba wifuza kujya ubikorera murugo iwawe, birasa nk’umuhango.Urishakamo umwanya ndetse wumve ko ibyo ugiye gukora ubishaka”.

 

 

Yakomeje agira ati:”Oga mu maso neza, hanyuma utangire ukoresheje akantu keza, wihanagure cyangwa ukoreshe ‘an xfoliator’. Niba ufite ‘Mask’ uyambare nyuma yo koga.Uvange imiti yo mu maso, ukore ikimeze nka serumu ariko yo mu maso”.Kuvanga vanga ibi byose bizatuma wumva umeze neza kandi isura yawe itohagire”.

 

 

Uyu muganga wa Kim Kardashian yavuze ko kubikora neza, ari mbere yo kujya kuryama  ho isaha cyangwa iminota 30.Benshi bemeje ko biba bitangaje gusanga umuntu afite ubwiza atari ubwe kandi iteka ahora aharanira ko yagira uburanga.

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO 30 : Reba ubwiza n’ubukaka bw’abahanzi baririmbye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival mu karere ka Ngoma ! Abaturage baryohewe n’umuziki

Next Story

Ugura kimwe ukongezwa icya kabiri ! El Classico Beach yongeye kwicaza ku ntebe y’icyubahiro abakiriya bayo binyuze muri gahunda ya ‘TAMIRA IFI MU NYARWANDA’

Latest from Imyidagaduro

Go toTop