Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame , Umukandida wa FPR Inkotanyi , yiyamamarije mu Karere ka Musanze ahari hateraniye ibihumbi by’Abanyarwanda bari bambaye imyambaro ya FPR Inkotanyi bitwaje n’ibyapa biriho Umukandida wabo.
Mu mvugo yeruye irimo gushimira cyane , Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda H.E Paul Kagame , yahamirije Abanya-Musanze ko ataje kubasaba amajwi ahubwo ko yaje kubashimira ku bw’ibyo bageranyeho , agaragaza ko nibaramuka bemeye ko bakomezanya , ibyiza bizaba byinshi kurenza ho ariko bafatanyije.Perezida Paul Kagame kandi yahamije ko uko umuturage w’u Rwanda atera imbere ari nako n’Igihugu gitera imbere.
Ni mu muhango wo kwiyamamaza yari atangiye ku munsi wa Mbere mu Karere ka Musanze ku Kibuga cya Busogo, ahari hateraniye Abanyarwanda baturutse mu Muturere dutandukanye bamwe bari baje bagambiriye guhura n’Umukuru w’Igihugu wabagejeje kuri byinshi dore ko hari abageze ku Kibuga ku Isaha ya Saa Tanu [11h00’] z’Ijoro.
Mu ijambo rye , H.E Paul Kagame afatiye kubyari bimaze gutangazwa n’umuturage witeje imbere waturutse mu Karere ka Nyabihu , akavuga uburyo yatangiye ubuzima ari umuhigi ariko akaza kuvamo umuhinzi uhagarariye abandi, Paul Kagame , yagaragaje ko Umunyarwanda nakora cyane agatera imbere n’u Rwanda ruzaba ruteye imbere.
Yagize ati:”Hari uwatugejejeho ubuhamya, atubwira aho yavuye , atubwira aho ageze, iriya n’inzira nziza rwose kandi turamushimira ko ku giti cye yashyizemo imbaraga ze , agashyiramo n’ubumenyi yagiye yiyungura uko yagiye abigenza.
“Turifuza ngo buri Munyarwanda wese, iyo nzira abe ayirimo tuyifatanijemo , ari Abanyarwanda , ari inzego za Leta n’abo tuyobora , tukabifatanamo tukumva ko buri mu Nyarwanda afite iyo nzira uko agenda yiteza imbere , niko n’igihugu kigenda gitera imbere.Nibyo tuvuga , niyo ma njyambere tuvuga.
“Ntawe dusiga inyuma, ntawe dushaka gusiga inyuma , ntawe dushaka ko asigara inyuma”. Yakomeje agira ati:”Politike rero muduhamagarira FPR , mu buyobozi bwayo mu buyobozi bw’Igihugu , niyo yo guteza buri mu Nyarwanda imbere hatagize usigara inyuma”.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , akaba Umkandida wa FPR Inkotanyi mu Matora ateganyijwe mu Kwezi kwa Nyakanga taiki 15 , yahamije ko u Rwanda Abanyarwanda bifuza , bazarugeraho umunsi bazaba bamenye guhitamo neza bagatora ubabereye.
Biteganyijwe ko ku munsi wo ku wa 23 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame , azaba ari mu Karere ka Rubavu , mu Murenge wa Rugerero ku munsi we wa Kabiri wo kwiyamamaza.