Byinshi wamenya kuri Rugongo igice kiba mu myanya y’ibanga y’abagore

22/03/2023 23:52

Hari bimwe mu bigize umubiri wacu bitera benshi amatsiko yo kumenya ibyabyo, muri byo hanarimo agace kitwa rugongo. Aka ni agace kaboneka ku gitsina cy’umugore ahagana hejuru ahahurira imigoma yo ku mpande zombi urw’iburyo n’ibumoso.

Rugongo iherereye aho imigoma n’imishino bihurira
Mu mico imwe n’imwe aka gace karakatwa, ibigereranywa no kugenywa ku bagabo, nyamara mu gihe ku bagabo kugenywa ari uburyo bw’isuku, ku bagore bo gukata rugongo ni uburyo bw’ihohoterwa dore ko ari urugingo rufite umumaro wihariye, ku buryo kutayigira bizanira uwayiciwe impinduka mbi ku buzima bwe bw’imyororokere.Ese ubundi waba usobanukiwe ibyerekeye iki gice cy’umubiri? Muri iyi nkuru tugiye kuvuga kuri bimwe bitangaje ushobora kuba utari uzi kuri aka gace gafasha umugore kugera ku byishimo by’imibonano mpuzabitsina.
https://www.youtube.com/watch?v=gSB-M1Mdo2A

Ni agace kuzuye kuryoherwa (utuntu tumeze nk’ubushagarira)Rugongo ni ko gace ku mubiri w’umuntu kabonekamo uturandaryi twinshi kuko habarurwamo utugera ku bihumbi 8. Utu tukaba dukubye kabiri utuboneka mu gitsina cy’umugabo. Niyo mpamvu rugongo ari ingenzi ku mugore

Iteye nk’igitsina cy’umugabo. Nubwo ifite uturandaryi twinshi nyamara mu miterere ni nk’igitsina cy’umugabo kuko nayo igira igihu gitwikiriye umutwe wayo kandi nayo ishyutswe irabyimba ikanakomera igahindura ibara. Ikindi burya umwana aremwa hataramenywa niba azaba umuhungu cyangwa umukobwa. Uko yitandukanya niho ashobora kugira igitsinagabo n’amabya cyangwa akagira rugongo n’imirerantanga (ovaires).

Ishinzwe akazi kamwe gusa
Nubwo ushobora gucyeka ko ikora byinshi ariko rugongo yaremewe ikintu kimwe gusa. Umunezero , Niko gace konyine ku mubiri w’umugore kamufasha kugira umunezero nta kindi gakora (ibindi bice, nk’amabere amutera ibyishimo iyo akorakowe nyamara anagenewe konsa umwana no gukora indi misemburo; igitsina uretse imibonano kinanyuramo umwana avuka… naho rugongo yo ni ugutera ibyishimo n’umunezero gusa.

Uko ingana bivuze ikintu kinini.Ubunini bwa rugongo butuma irushaho kwegera igitsina ibi bigatuma kurangiza biba vuba kandi byoroha mu gihe kuba yigiye ruguru yahoo gato (bitewe nuko ari gato) bishobora gutuma kurangiza bitinda bigasaba ko ikorwaho ukwayo mu gihe iyo ari nini niyo ukora imibonano nayo igerwaho.
Igira umupaka
Ushobora kwibwira ko kuyikorakora cyane bituma kurangiza kirushaho kuryoha no kunezeza nyamara uba wibeshya. Ifite umupaka ntarengwa ku buryo iyo uwurenze ibyari kuryoherwa bizamo gutaka bitewe no kubabara. Niba wumva utangiye kuryaryatwa saba uwo mukorana imibonano areke kuyikorakora cyangwa kuyitsibura (bikorwa mu kunyaza) ibanze iruhuke ahubwo ukore ahayizengurutse cyangwa ibindi bice.

Ni nini kurenza uko ubitekereza
Rugongo tubona inyuma burya ni kimwe cya gatatu cy’uko yo ingana. Mo imbere ishora imizi mu gitsina ku buryo yegera cyane ahazwi nka point G, agace kari mu gitsina gafasha kuryoherwa n’imibonano no kubasha kurangiza.

Mu mibonano uko ikorwa bigira icyo bivuze kuri rugongo
Nk’agace gasa n’akitaruye, hari uburyo bw’imibonano butuma rugongo igerwaho byoroshye nk’iyo umugabo ari hejuru cyangwa umugore ari hejuru naho habaho n’izituma itagerwaho byoroshye nko guturuka inyuma. Ndetse bavuga ko kugirango uyegere neza bisaba ko umugabo asa n’uwigira ruguru kugirango aho igitsina cye gitereye hegere rugongo neza.
https://www.youtube.com/watch?v=gSB-M1Mdo2A

Advertising

Previous Story

Pasiteri yavuze uburyo yageze mu ijuru intumwa Petero igashaka kumusambanya

Next Story

Uko umugore ashobora kwikorera isuku mu myanya y’ibanga

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop