Umugore w’imyaka 61 yatse urukiko uburenganzira bwo guhabwa intanga z’umugabo we nawe w’imyaka 61 y’amavuko wari umaze kwitaba Imana.
Ku makuru dukesha ikinyamakuru the Guardian avuga ko uyu mugore wo mu gihugu cya Australia yagiye gusaba intanga z’uyu mugabo wari uwe kwa muganga nyuma y’uko akoze impanuka ndetse igahita imuhitana.
Gusa abaganga banze kuzivoma umugabo ngo bazimuhe, maze umugore afata iyambere ajya ku rukiko gutanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga bamaze kumva neza ikibazo no gusobanukirwa ingingo umugore yatangaga maze ahabwa uburenganzira busesuye bwo guhabwa intanga z’umugabo we.
Mu busanzwe uyu mugabo n’umugore we bari barabyaranye abana babiri ariko Bose bari barishwe n’impanuka. Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko batangajwe cyane n’umutima uyu mugore yagaragaje.
Source: Igihe.com