Basangiriye ikigori k’umusozi ! Uwicyeza Pamella yavuze ko yibera mu Ijuru ryo mu Isi

09/01/2024 07:01

Uwicyeza Pamella yifurije umugabo isabukuru nziza y’amavu.

Abinyujije mu mashusho atigeze ajya hanze na mbere hose ubwo bari mu misozi hamwe mu hafatiwe amafoto yakwirakwiye na mbere y’uko bakora ubukwe, Miss Uwicyeza Pamella yateye imitoma umugabo we The Ben amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Uwicyeza Pamella yagize ati:” Isabukuru nziza y’amavuko mugabo wanjye mwiza.Ijuru riri mu Isi hamwe nawe.Nkunda kugukunda kandi warakoze kumbera inshuti nziza ugatuma mba njye igihe cyose.

 

Nta muntu n’umwe w’intungane, ariko ntekereza ko wowe uriyo kuri njye.Ni wowe nasengeye , nshaka kuzasana nawe.Ntewe ishema nawe ibihe byose”.

Nyuma y’aya magambo Uwicyeza yagize ati:”Age gracefully Panda Bear”. Uyu mugore yifurije umugore Isabukuru nziza y’amavuko umugabo we, amwerekako amukunda urudashira.

Nyuma y’amasaha make cyane, The Ben nawe yahise amusubiza anyuze k’ubutumwa bwe maze agira ati:” I Love you Heartbeat”.

The Ben na Pamella bakoze ubukwe ubukwe tariki 25 Ukuboza 2024 muri Convention Center, ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare mu nzego zose n’abari mu buyobozi bw’u Rwanda.

The Ben ni umuhanzi ukomeye kuva muri za 2008 kuzamura yakoze indirimbo nyinshi. Mbere y’ubukwe bwe n’urukundo rwe, yashyize hanze indirimbo Ni Forever yamutuye.

Advertising

Previous Story

Uko byagenze kugira ngo urukiko ruhe umugore uburenganzira bwo kuvoma intanga z’umugabo wari umaze gupfa

Next Story

Rufonsina , Nyambo , Killaman n’abandi bavuze imyato El Classico Beach kwa West

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop