Monday, May 13
Shadow

Zari Hassan iyo ataza kuva muri muzika aba arenze Diamond Platnumz ! Byinshi utamenye ku buhanzi bwe n’umubare w’indirimbo ze – VIDEO

Zari Hassan ni umugore wamamaye cyane mu myidagaduro yo mu Burasirazuba bwa Afurika.Zari Hassan yamamaye cyane mu Mideri no mu bushabitsi butandukanye haba afasha benshi kwamamara no gukora ibindi.Uyu mugore yabaye umuhanzi udasanzwe akora indirimbo zifite amashusho meza n’amajwi meza , Afurika n’Isi biramumenya.Ese ni iyihe ndirimbo za Zari Hassan yamamaye cyane ?

 

Izina ‘Zari The Boss Lady’ ubundi yarikomoye muri muzika kuko yari umuhanzi mpuzahanga ubikora nk’umwuga.Mu mwaka wa 2023 , Zari Hassan yashyize hnze indirimbo 2 icyarimwe maze zifata Afurika by’umwihariko iwabo muri Uganda.Imwe muri zo yamamaye cyane ni iyitwa ‘Hotter Than Them’.Iyi ninayo ndirimbo yashyize ku iherezo urugendo rwe muri muzika.

 

Nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we Ivan Don Ssemwanga , haciyeho amezi make Zari Hassan ahita ahagarika umuziki dore ko yari amaranye imyaka 12 n’uyu mugabo babyaranye abana b’abasore kuri ubu.Muri iyi ndirimbo ‘Hotter Than Them’ Zari Hassan yerekanye uburyo aryoshye kurenza , ushyushye kurenza abandi bose.

Muri iyi ndirimbo Zari Hassan aririmba agira ari:”I’m sweeter Than Them ,Hotter Than Them, Tighter Than Them’.Benshi bibajije impamvu Zari Hassan atigeze akorana indirimbo na Diamond  nyamara yari umwe mu bahanzikazi beza gusa ngo bahuje urugwiro Zari yaramaze kureka umuziki.Diamond yigeze gutangaza ko batigeze baririmbana kuko Zari Hassan yari yararetse umuziki.Diamond yagize ati:”Ubwo nahuraga na Zari yari yaramaze kureka umuziki kandi njye nkiririmba”.

 

Iyo uyu muhanzikazi ataza kureka umuziki kuri ubu amaba akomeye muri aka Karere na cyane ko mu mashusho yakoraga ubwayo yerekanagako atari umuhanzi usanzwe.Zari yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Hotter Than Them’, Tobola yarebwe n’abarenga Miliyoni , I’m Fine Girl n’izindi zitandukanye.