Advertising

Makanyaga Abdul babitse ko yapfuye arembye cyane yabaye ahagaritse umuziki

04/03/2023 20:10

MAKANYAGA abdul Bageze kubika ko yitabye Imama ubuzima bwe buhagaze bute?

Amezi abaye atatu Makanyaga abdaala wamenyekanya nka Makanyaga abdul arwaye. Makanyaga uri mu gihe cyo kwizihiza imyaka 50 amaze akora umuziki nk’uwabigize umwuga yaganiriye na Shalomi parrock umunyamakuru wa juli TV, amubwirako hashize amezi 3 arwaye ari nayo mpamvu yabaye ahagaritse gucuranga.

Mu kwezi kwa 1 higeze kumvikana inkuru mu bitangazamakuru ko Makanyaga wari urwariye mu bitaro bikuru bya kigali CHUK yiitabye Imana imitama ya benshi yahise igwa mukantu bati “abahanzi bacu bari kuducika” ,icyakora iyo nkuru yari ibihuha kuko Abdul yari muzima nubwo yari akirembye kugeza ubu.

Inkundura ya youtube no gushaka views kwabamwe hari ubwo bituma abanyamakuru batari abanyamwuga batangaza inkuru kubw’inyungu zabo hari n’igihe badatinya gushyingura umuntu muzima .murabyibuka na Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yigeze kubikw.

Makanyaga ashima cyane umuryango wa Clement na Knowless ,platinP ,Tom Close n’abandi bahanzi bamubaye hafi arwaye kuko avuga ko byamwongereye ikizere .Ati:”Hari ubwo kwa muganga abantu bibajije urwaye uwariwe .kuko abahanzi n’abandi benshi biganjemo ababa mu muziki nyarwanda bamubaye hafi mu burwayi bwe .Ati:”Hari n’abakoze umunsi mukuru bishimira ko Makanyaga yavuye mubitaro ubwo rero nagize ikizere kiganje numvako nzakira”.Kuva Makanyaga yaza mu muziki muri za 60 amaze gukora indirimbo nyinshi ziganjemo izamenyekanya. Twavuga nka ‘Indwara y’umutima ,urukundo n’indwara rubanda n’izindi’.

Ntitwabura kubabwira ko ababishoboye ari cyo gihe kiza cyo kwibuka ibikorwa bye byiganjemo ibyahaye banshi bakunda umuziki ibyishimo. Mu bihe bigoye birimo izabukuru abakunzi b’umuziki bari bakwiye kumwegera bakamusindagiza.
Uyu muhanzi ni umwe mu bakomeje gukurikirana impano zabo ,ndetse agakomeza kwiyereka Abanyarwanda dore ko indirimbo ze muri iyi myaka zifatwa nka nka Karahanyuze.

Uyu muhanzi , yabaye icyitegererezo, uhereye ku ndirimbo ze za mbere ukageza kuzo yagiye asubiramo mu buryo budasanzwe (uburyo bugezweho), kandi nazo zigakundwa n’abantu batandukanye.Kugeza ubu buri wese asengera uyu muhanzi , kubera ko yagaragaje cyane urukundo rukomeye muri muzika.

Previous Story

Ubushakashatsi: Uburyo ushobora kwikura mumva mu gihe washyinguwe uri muzima

Next Story

Umugabo wakoresheje umwana filime y’urukozasoni yakatiwe nurukiko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

U Rwanda, ni Igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito, kidakora ku inyanja giherereye muri  Afurika y’Iburasirazuba.   Ni igihugu kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop