Ubushakashatsi: Dore Siporo 5 zishobora kubafasha kunoza amabanga y’abashakanye mu gitanda

06/11/2023 16:59

Hagati y’abashakanye habamo imbaraga zo gushimishanya ndetse no kumva ko buri wese yahorana akanyamuneza byagizwemo uruhare na mugenzi we.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe Siporo 5 zagufasha gutera akabariro neza n’uwo mwarwubakanye.

 

 

Ubushakashatsi bwerekanye ko imyitozo ngororamubiri itavunanye idafasha abashakanye gusa ahubwo ifasha n’abantu bahura n’ikibazo cyo gutenguhwa hagati mu kabariro.Abantu by’umwihariko abarwubakanye bagirwa inama yo gukorana iyi myitozo ngorora mu biri.

 

1.Kwiruka: Burya kwiruka bifasha abashakanye kuba bashimishanya mu gihe cyo gutera akabariro.Kwiruka bituma ubwonko bwawe buhumeka ndetse umubiri wawe ukagira amahoro kuburyo ugera imbere y’ifunguro ryawe umeze neza kandi ushoboye.

 

2.Kujyana muri Gym/ Kubyina gake gake ,.: Ibi nabyo ni ingenzi cyane kuko iyo muri kubyinana mwembi muba mwegeranye ndetse n’ibitekerezo byanyu bikabasha kwegerana.

 

3.Kogera hamwe [Muri Pisine cyangwa mu kiyaga]: Ni ngombwa ko mujyana koga mu kiyaga mwembi muri hamwe.Ubushakashatsi bugaragaza ko byibura abashakanye baba bagomba kogana iminota 30 cyangwa bakabyinana iminota 30 [ZUKE / SLOW MUSIC] nkuko byemejwe na Pete McCall inzobere mu myitozo ngorora mubiri muri American Council on Exercises.

 

 

Ushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard , buyikorera kubantu 160 bari hagati y’imyaka 40 na 60, bwagaragaje ko nyuma yo kogera hamwe , baryohewe n’imibonano mpuzabitsina kurenza mbere.

 

 

 

4.Yoga: Gukora Yoga birafasha cyane mu by’umwihariko mugikorwa cyo gutera akabariro.Abashakanye bagirwa inama yo gukora Yoga yo bwoko bwa Bikram.

 

5.Gutwara igare: Abashakanye bagirwa inama yo gutwara igare bari hamwe kuko ngo biri mu bituma bishimana nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Arkansas ibukoreye kubagore 400 n’abagabo 400.Iyi kaminuza yagiriye inama abashakanye ko byajya biba byiza habayeho gutwara igare inshuro 2 mu cyumweru.

 

 

Ikinyamakuru Mayoclinic kivuga ko byaba byiza, abashakanye bagiye batangira iyi myitozo gake gake  , ikigero kikagenda kizamuka uko iminsi ishize.

 

Advertising

Previous Story

Dore ibyo ukwiriye kuzirikana mu gihe shaka kubaka umubiri

Next Story

Dore ibintu abashakanye basabwa gukorana mu ijoro byanga bikunze

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop