Dore ibyo ukwiriye kuzirikana mu gihe shaka kubaka umubiri

06/11/2023 15:54

Benshi cyane mu rubyiruko ndetse n’abakuze basigaye barahagurukiye kubaka umubiri wabo ndetse ugasanga naho bakorera bene izo siporo haragenda haguka umunsi k’umunsi.

 

Siporo ni nziza kubuzima bwa muntu kuko zirinda uburwayi butandukanye.Umuntu ukora Siporo akenshi ntabwo abasha kwiyumva nkuwamaze kuziheza dore ko ahora yumva yazamuka mu ntera bityo bigatuma ahora muri ibyo.Izi siporo z’abubu rero , usanga ziganjemo cyane guterura ibyuma ndetse no gukora imyitozo ivunanye itashoborwa n’abageze muzabukuru.

 

Muri iyi nkuru uraza kwigiramo ibintu wabasha gukora bityo bikagufasha mu gihe ukora siporo z’ingufu.

 

1.KORA SIPORO MU GIHE WUMVA UFITE IMBARAGA: Niba wumva ufite imbaraga nibwo usabwa gukora siporo kugira ngo zitagira ingaruka k’ubuzima bwawe.Benshi uzasanga bahitamo gukora siporo mu masaha ya mu gitondo kuko aribwo baba bafite imbaraga.

 

2.ITA CYANE KU MIRIRE : Ibyo ufungura bigomba kuba bijyanye cyane n’uburyo ukoramo siporo.Uzabona umusaruro w’ibyo urya mu gihe wakoze siporo bishatse kuvuga ko umuntu atarya ngo akore siporo ahubwo yita kumirire kugira ngo akore siporo.

 

3.NTUGAKORE SIPORO IMWE GUSA: Ibi usanga benshi batabyubahiriza , ugasanga umuntu ushaka kubaka akaboko ariguterura gusa cyangwa ari gukora indi siporo imwe.Ibi ntabwo aribyo ndetse ntabwo bijyanye n’ukuri.

4.REBA NEZA NIBA KOKO URIMO KUGERA KUNTEGO ZAWE: Byaba bibabaje ukoze imyitozo ngororamubiri amezi 5 ntakirahinduka kuri wowe.Numara kwita kuburyo uri guhinduka bizatuma ubasha kugira ibyo wikorera.

 

5.RUHUKA BIHAGIJE: Ukwiriye kuruhuka bihagije nyuma yo gukora imyitozo kuko bituma ubasha kugira ubuzima bwiza.

Isoko: Umutihealth

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Vampino wamamaye muri muzika ya Uganda arembejwe n’indwara yatewe no kunywa amazi yanduye [ VIDEO]

Next Story

Ubushakashatsi: Dore Siporo 5 zishobora kubafasha kunoza amabanga y’abashakanye mu gitanda

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop