Ubushakashatsi: Dore impamvu abana baseka iyo basinziriye

06/10/2023 07:41

Hari ubwo abana baseka iyo basinziriye ndetse bagaseka cyane bigatangaza ababyeyi. Ese biterwa ni iki ?

 

Hari abana benshi bakunda kugaragara baseka iyo baryamye. Nk’umugore , umukobwa cyangwa umugabo uri gusoma iyi nkuru ushobora kuba warabonye ibi aho umwana wawe aryamye asinziriye ariko arimo guseka.

 

Benshi bibaza ibyaribyo ndetse bamwe bakaba bashobora no guhita bakangura uwo mwana baziko arimo kureba nyamara we atari hafi aho. Ikinyamakuru turnto23 dukesha iyi nkuru , kivuga ko my by’ukuri nta muntu numwe kugeza ubu wari wabasha kumenya ibiba bitumye baseka cyakora bigaragara ko hari impamvu ziba zibyihishe inyuma.

 

Bivugwa ko umwana usa n’urimo guseka aba arimo gusohora ‘Gas’ isanzwe.Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ibi bikunda no kuba kubantu bakuru , aho baseka basinziriye iyo barimo kurota ibintu byiza. Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko iyo umuntu mukuru asetse asinziriye biba bishushanya ko arimunzozi nziza.

 

Ibi kandi ninako biba bimeze kubana bato aho ngo umwana useka iyo asinziriye biba bisobanuye ko aryamye neza cyangwa se ko ashobora kuba arimo kurota inzozi nziza.

 

Ubushakashatsi kandi bwemeza ko iyo umwana yihindagura bya hato na hato mu buriri, cyangwa zimwe mu ngingo ze zirimo; Amaso, amazuru, iminwa ,… zikakora , ngo bimufasha gukomera amagufa.Iki kinyamakuru nanone cyemeza ko iyo umubyeyi akunda umwana we bigaragarira munzozi nabwo akaba ashobora kwisetsa.

src: Turnto23

Advertising

Previous Story

“Aba Pasiteri bubu abenshi ntaho bataniye n’abapfumu baka inkoko y’abara rimwe”! Mr Tonto wa Fine Fm

Next Story

Abakobwa gusa : Dore uko washimisha umusore mukundana ukoresheje amagambo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop