Advertising

Ubushakashatsi buvuga iki kungaruka zo kurutanisha abana

10/28/24 15:1 PM

Ababyeyi benshi barabihakana gusa igitangaje ni uko hari umubare munini ugaragaza ko mu miryango habamo umwana ukunzwe kurusha abandi nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje. Ibyo bigira ingaruka z’igihe kirekire ku buzima bwabo bwo mu mutwe ndetse n’imibanire yabo mu miryango.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abarimo Megan Gillian wigisha ubumenyamuntu n’iterambere ry’imiryango muri kaminuza ya Missouri, Jill Suitor wigisha muri kaminuza ya Purdue ndetse na Karl Pillemer wigisha mu ya Cornell, abagore 75% mu babajijwe, bavuze ko bafite abana bakunda kurusha abandi. 25% bo bavuze ko bakunda abana babo kimwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurutanisha abana ari ibintu bitangaje kuko ingaruka zabyo ntizirangirira mu buzima bw’umuryango gusa kuko zigera no mu muryango mugari. Nyuma y’aho iki kibazo kigaragaye, imiryango 65% cyabonetsemo yiyemeje gufata ingamba zo kugikemura.Ubushakashatsi bugaragaza ko iki kibazo gishobora guhungabanya imibereho y’umwana mu gihe cyose cy’ubuzima bwe. Ni kimwe mu bibazo bikomeye bishobora kwangiza amarangamutima ye.

Abashakashatsi bagaragaje ko kuva abana bakiri bato, bamenya ubusumbane buri hagati yabo, kuko ababyeyi benshi ntibashobora guhisha urukundo rwinshi kuri bamwe kurusha abandi. Ibyo bihindura uburyo abana biyumvamo ababyeyi n’uko babafata, bagahangayika, bakiheba, bakagira agahinda gakabije ndetse n’imyitwarire idahwitse.

Hari imyitwarire iterwa n’ingaruka zituruka ku kubura urukundo ruhagije rw’ababyeyi nko gukoresha telefone ku kigero cyo hejuru ku bana bageze mu igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu nk’uko abashakashatsi babigaragaza.Muri Canada ho, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bana bo ku muhanda babajijwe, barindwi ku munani bavuze ko biyumvaga nk’aho hari abavandimwe babo babarutishaga, mu gihe bo bafatwaga nk’ikibazo iwabo, bikaba ari yo ntandaro yo kuva mu miryango, bakajya kuba ku mihanda.

Karmer yavuze ko mu gihe ababyeyi bafite abana batitaho nk’abandi, byibuze baba bakwiye kubatega amatwi, bakabakira nk’abana babo, bakabitaho bijyanye n’ikigero cy’imyaka bagezemo, bakamenya n’ibyo bakunda.

1 Comment

  1. Ngewe mfite experience my dear. Nta emotions ngira nahemukiwe naho mvuka ndameneshwa kubera ko byarenze ubusumbane biba amazina akomeretsa

Comments are closed.

Previous Story

Igihe kiza cyo kubitsa amabanga akomeye umukunzi wawe

Next Story

Ibinyoma 7 abantu babeshywa kuri kanseri y’ibihaha

Latest from Ubuzima

Go toTop