Ntabwo bisanzwe ko umugore asangwa munzu y’umupadiri mu idini ya Gaturika gusa kuri ubu yasanzwe yapfuye nyuma yo kubeshya umugabo we ko agiye gushyingura , nawe yigiriye kwirebera Padiri mu rugo rwe.
Ikinyamakuru cya Inyarwanda dukesha iyi nkuru kigaragaza ko byarangiye abakuuru b’urusengero bahagatitse Padiri Abek Mwekwa bamutegeka no kwishyura ibyangombwa byose byasabwaga mu ishyingura ry’uwo mugore.Ikinyamakuru Newslexpoint , kivuha ko Padiri Abel yatumiye uwo mugore wubatse mu rwa Paruwasi ku wa 4.
Musenyeri Alick Banda wa Arikiyoseze ya Lusaka yahisemo kumuhagarika ku mirimo ye nyuma y’uko inkuru ibaye kimomo ahantu hose.Uyu mu Padiri yakiriye ubutmwa bumuharika kuba umuvugabutumwa wa Paruwasi ya Kaunda.Bwagiraga buti:
”Ndikugira ngo mbamenyesheko nyuma y’ibyabaye , umupadiri Abel Mwelwa aharitswe ku mirimo ya Kiliziya yakoreraga muri Paruwasi ya Kaunda.Nk’uko amategeko abiteganya”.
Bikomeje gutangazwa ko uyu mu Padiri yaba yarateye imiti uyu mugore kugira ngo amukuriremo inda.Umuryango yabagamo wamutegetse kwishyura ibisabwa byose ngo umugore ashyingurwe .Umuryango umugore akomokamo wo wasabye polisi ko yakomeza iperereza hakamenyekana neza icyateye urupfu rwe.
Iki kibazo kimaze kumvikana kenshi mu bayobozi b’amatorero bamwe bagenda bafatwa baryamanye n’abagoe bafite ibyo bashinzwe mu matorero yabo.Muri Kiliziya Gaturika ho byarasakaye cyane.