Umukinnyi wa Filime akaba n’umunyamideli wubatse izina ku mbugankoranyambaga Monalisa Stephen ukomoka muri Nigeria yatunguranye cyane ubwo yavugaga ko yigeze kuryamana n’umukunzi we inshuro 27 umunsi umwe.
Uyu mukobwa ukunda kumvikana cuyane avuga ibintu byamubayeho ariko bikaba ibitangaje ku babyumva yongeye guhishura byinshi ku buzima bwe bw’urukundo.Ubwo yari mu kiganiro gitambuka kuri Youtube ‘Love or Lies’ yahishuye ko yigege kuryamana n’umukunzi we inshuro 27 ku munsi umwe.
Ati “Twaryamanye inshuro 27, twari tukiri kumwe, byarabaye! Umunsi umwe nagiye kumusura turyamana inshuro 27.”Umunyamakuru watunguwe n’iki gisubizo yamubajije niba koko ibyo avuga byarabaye umunsi umwe cyangwa ari iminsi myinshi, ati “None se byari Marathon cyangwa mwari muri kurushanwa kuririmba halleluyah?”
Uyu mukobwa wanamamaye mu kumurika imideli nk’umunyamideli ubyibushye, mu kumusubiza agira ati “Ntabwo byari Marathon, twamaranye umunsi wose twisanga byabaye. Twanyuzagamo tukaruhuka tukirebera filime, njye narabibaze zari inshuro 27.”Uyu mukobwa w’imyaka 31 uri mu bakunzwe cyane ku mbugankoranyambaga yavuze ko icyo gihe nubwo yaryamanye n’umukunzi we inshuro 27 k’umunsi umwe uwo musore atigeze agera ku byishimo bye.
UMURYANGO