Ku munsi wa 3 taliki 28 ukwezi kwa kamena 2023 umunsi wabaye muremure ,ikiniga cyuzuye imitima ya benshi ,agahinda gasobetse imitima kuburyo buriwese yariraga hakabura umuhoza kuko uwari kumuhoza nawe yarari kurira.
Abantu baherekeje Pastor Theogene bari bemshi ku buryo hari abibajije impamvu uwo muhango utabereye muri Sitade. Ibyo kuba pastor Theogene yari akunzwe n’ingeri zose byo simbigarukaho.
Uyu munsi wasize isomo rikomeye cyane cyane ku ibyamamare byari byitabiriye uyu muhango . umwe mubasize isomo ry’ubuzima mu byamamare ni Bamenya umukinnyi wa Filime umaze igiye ukunzwe n’imbaga nyamwinshi ubwe.
BAMENYA kuba ari icyamamare akemera kwitabira ikiriyo iminsi hafi ya yose murugo rwa Pastor Theogene atitaye kuza guhura n’abafana be basanzwe bamubona aruko bishyuye cyangwa yabishatse ni isomo rikomeye kuri bagenzi be bi byamamare bumva ko kwisanisha n’abaturage ari ubuturage cyangwa aru kwisuzuguza.
BAMENYA yeretse u Rwanda n’abatuye isi ko mbere na mbere habanza ubumuntu ubusitari bugaheruka kuko mbere yo kuba umusitari habanza kuba umuntu. Iri somo ryo kwifatanya n’abandi mu byago umuntu atitaye ku cyo aricyo rikwiye kwigirwa kuri Bamenya ingeri zose haba ibyamamare na rubanda giseseka rikabacengera.
NDIMBATI usanzwe ari umunyarwenya cyane cyane muri Filime y’uruhererekane Papa Sava urebye ukuntu akunzwe unarebye ukuntu aca bugufi ntiwamenya ko ari icyamamare.
mu rupfu rwa Pastor Theogene Ndimbati yongeye kwereka abantu ko ku isi icyambere ari umutima uciye bugufite kuko duhari turi abagenzi.
Mwi vumbi rigera hejuru ry’imodoko n’abantu Ndimbati umuhanda kabuga Rusororo wari wuzuye inshuti za Theogene Inzahuke zirimo na Ndimbati. Uyu mugabo ukunzwe muri senema Nyamarwanda ntiyigeze areba ku cyubahiro abantu bamugomba nk’icyamamare , ntiyigeze yita kukuna abo bagendanaga ari abafana be, ahubwo yemeye kuyobora igikundi cyirimo abana bo mu muhanda bari inshuti z’inkoramutima za Theogene inzahuke ,Ndimbati kandi ntiyigeze yihisha camera ibihumbi zari ziri zahigiye gutambutsa umuhango wo guherekeza theogene, NDIMBATI Ni umuntu udasanzwe.
Ni muru rwo rwego isi yi byamamare yari kwiye gufatira amasomo kuri Ndimbati bamenya na Kibonge batatekereje kwi zina bafite bagatekereza ku gikwiriye kuranga umuntu ufite ubumuntu .
Ni benshi mu byamamare bagaragaye mu muhango wo gusezera pastor Theogene haba mu minsi y’ikiriyo barimo Theo bosebabireba , Chita magic, Irene murindahabi ,Tatien titus , Ndahiro valend Papy Papa sava , n’abandi. Ni isomo ryiza ku batitabiriye kandi bari bafite uburyo bakabibuzwa no kumva ko izina bafite ritabemerera kujya mu kivunge cyabantu batishyuwe.