Ubuhamya bwa Straton Nzabahimana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

09/04/2023 17:56

Muri iki gihe mu Rwanda , inshuti z’u Rwanda ndetse n’isi muri rusange harikwibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, twatembereye mu Karere ka Gicumbi tuganira n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wagize amahirwe yo kwiga akabona akazi akiyubaka akagira n’umuryango asaba abapfobya kwihana bakaza kubaka urwababyaye.

Mu masaha ya Mugitondo tariki ya 7 Mata 2023, nibwo Umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yageze mu rugo kwa Straton Nzabahimana ahasanga umuryango wose witegura kujya mu biganiro byagombaga kubera mu Mudugudu batuyemo wa Gihira II.Mu kiganiro kitafashe iminota myinshi, Straton Nzabahimana yagaragaje ko ubuzima abayemo uyu munsi yagowe cyane no kubutegura dore ko yize amashuri abanza , akiga ayisumbuye ndetse akarangiza n’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza kubufasha yahawe n’ikigega FARG bikamugirira akamaro kuko nyuma yaje kubona akazi , agashaka umugore Imana ikamuha umugisha akagira urubyaro.
https://www.youtube.com/watch?v=_5YKWsab9l8
Agaruka ku mateka yaranze ubuzima bwe yagize ati:” Nabayeho mu buzima bugoye kuko nari umwe mu bahigwaga bitewe n’amateka.Mu by’ukuri umuryango wacu wari ugizwe n’abantu 9 (Abana 7 n’ababyeyi 2) gusa kugeza ubu twasigaye turi 4 abandi barishwe.Njye n’umuryango wanjye , abasigaye twarokokeye ahantu hitwa Intaramo Murufunzo, twarihishe hamwe n’abandi twahigwaga”.Straton Nzabahimana avuga ko nyuma y’ubuzima bugoye yanyuzemo, yahawe ubufasha butabdukanye burimo no kurihirwa amashuri n’ikigega FARG Yagize ati:” Nyuma yo gufashwa n’ingabo zari iza RPF zikaturokora , twakomeje urugendo rwo kwiyubaka binyuze mu kigega FARG gishinzwe gutera inkunka abacitse ku icumu batishoboye bantera inkunga barandihira mbasha kwiga amashuri yisumbiye ndetse na kaminuza icyiciro cya kabiri ndagisoza.Nyuma yo kurangiza kwiga , nakoze ibizimini by’akazi ndatsinda mbona akazi , ubu ndi umwarimu nigisha mu mashuri yisumbuye”.

Nzabahimana, yagaragaje ko nyuma y’amateka mabi , we n’abavadimwe be babayeho neza biteza imbere dore ko kugeza ubu atunze umuryango we.Ati:” Ibyo maze kugeraho nashimira Leta y’ubumwe, harimo kuba narasoje icyiciro cya 2 cya Kaminuza ikindi nari ingaragu ariko ubu maze kubaka , mfite umugore n’abana batatu mfite ahomba narubatse , urumva ko ari ibintu byo kwishimira ntabwo twaheranwe n’mateka, twarakomeye turatwaza , kugeza ubu hamwe n’abandi banyarwanda muri rusange intego n’imwe kandi nabo tuvukana bameze neza”.

Muri ibi bihe byo kwibuka kunshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi Straton Nzabahimana , yagaragaje ko aterwa imbaraga n’uko abona Leta y’u Rwanda yarahaye agaciro Abanyarwanda bose muri rusange no kuba bakemurirwa ibibazo, gushishikariza abacitse ku icumu gufatanya n’abandi no gukora biteza imbere mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.Yahawe inama abantu bose bagifite imyumvire ipfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko bakwiriye kuza nabo bakubaka urwababyaye. Straton Nzabahimana atuye mu Karere ka Gicumbi , Umurenge wa Byumba , Akagari ka Gisuna , Umudugudu wa Kinihira II.
https://www.youtube.com/watch?v=_5YKWsab9l8
INYARWANDA

Advertising

Previous Story

Umugore yishe umwana we amuziza ko se yanze ko babana

Next Story

Ubushakashatsi: Abagera kuri miliyoni 400 ku Isi barwaye indwara yo gusinzira bikabije

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop