Ubushakashatsi bugaragaza ko abatuye Isi bagera kuri 5%, ni ukuvuga miliyoni 400 muri miliyari umunani bayituye barwaye indwara yo gusinzira bikabije (Hypersomnia).
Ni indwara iterwa n’impamvu zitandukanye zirimo gukoresha ibiyobyabwenge ku kigero gikabije, agahinda gakabije, imiti umuntu anywa kubera ubundi burwayi runaka ndetse n’izindi.Ubushakashatsi bwemejwe mu 2021 na Markku Partinen wo muri Kaminuza ya Helsinki yo muri Finland bugatangazwa mu Kinyamakuru Frontiers, bugaragaza ko iyi ndwara yibasira abari hagati y’imyaka 17-24.
Ab’igitsinagore ni bo benshi ku kigero cya 60.5%, naho ab’igitsinagabo bakaba 39.5%.Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo National Center for Biotechnology Information cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugaragaza ko muri abo bafite iyi ndwara y’umusinziro ukabije abenshi bibasirwa cyane mu masaha yo ku manywa (Idiopathic Hypersomnia).
Abagera kuri 0.026% muri bo basanganywe indwara yo kunanirwa kwishyira ku murongo mu gihe cyo gusinzira cyangwa gushaka ibitotsi (Narcolepsy).Abarwaye umusinziro ukabije bajya kwa muganga bagahabwa imiti ibabuza gusinzira.Umuti witwa ‘XYWAV’, kugeza ubu ni wo wemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA), ko uhabwa abantu bafite ubu burwayi.