Umugore yishe umwana we amuziza ko se yanze ko babana

09/04/2023 16:50

Umugore yishe umwana we amuziza ko se yanze ko babana

Umushinjacyaha w’akarere ka Harris, Kim Ogg yatangaje ko umubyeyi wo mu mujyi wa Houston yakatiwe igifungo cya burundu azira gukubita umukobwa we w’uruhinja kugeza apfuye.

Tradezsha Trenay Bibbs w’imyaka 29 yakatiwe ku wa mbere, tariki ya 3 Mata, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubuhotozi kubera urupfu rw’umwana we w’amezi 4 Brielle Robinson ku ya 16 Mata 2016.Bibbs yari yarahamijwe icyaha cyo kwica umuntu, ariko urwo rubanza rwasubiwemo maze Bibbs arongera arakatirwa.

Inyandiko z’urukiko zatanzwe muri 2016,zivuga ko Bibbs yabwiye abayobozi ko yumvise umukobwa we arira maze amfata amaboko amujugunya ku buriri, bituma yikubita hasi. Bibbs ngo yakomeje gukubita umukobwa we mumaso, mu nda, mu mbavu n’amaguru kugeza umwana aretse kurira.Nyuma Brielle yajyanywe mu bitaro by’abana bya Texas aho abaganga bemeje ko yakomeretse cyane ndetse yangiritse mu mutwe.

Bibbs yabwiye abapolisi ko yakubise uyu mwana mu mbavu no mu gituza inshuro nyinshi kugeza aretse kurira, ariko ahamagara 911 umwana amaze kunanirwa guhumeka.Urukiko rwemeje ko Bibbs atigeze ashishikazwa no kuvurwa k’umwana we cyangwa ingaruka zaterwa no gukomereka umutwe yamuteje.Umucamanza wungirije w’akarere Keaton Forcht yavuze ko Bibbs yishe umukobwa we kubera ko se w’umwana atagishaka ko babana.


UMURYANGO

Advertising

Previous Story

Dore ibyiza byo gutera akabariro k’umugore utwite

Next Story

Ubuhamya bwa Straton Nzabahimana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop