Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo kwemezwa nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026 cyashyikirijwe idarapo nk’ikimenyetso gishimangira kizakira iki gikombe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mutarama 2024 i Cairo mu Misiri hasojwe imikino y’igikombe cya Afurika cya Handball cyakinwaga ku nshuro yacyo ya 26.Ubwo iki gikombe cyasozwaga habayeho umuhango wo gushyikiriza u Rwanda ibendera ry’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika nk’Igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya 2026.
Iki gikombe cya Afurika kizaba gikinwa kunshuro ya 27 kikazabera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali u Rwanda rukazaba right gikinnye ku nshuro ya Kabiri nyuma y’icyasojwe uyu mwaka mu Misiri.
Exciting moment! The President of Africa Handball Confederation officially handed over the CAHB flag to the President of @FerwahandRwanda confirming #Rwanda as the proud host of the 27th Men's Handball Africa Cup of Nations in 2026. 🌍🤾♂️ #AfricanHandballChampionship #Rwanda2026 pic.twitter.com/9sJRk6M99P
— Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) January 27, 2024