Ibivugwa ku munyamakuru ufunzwe inshuro 2 mu gihe kitarenze umwaka

29/01/2024 08:28

Umuhoza Honore ukorera Ikinyamakuru cya hano mu Rwanda ari mu maboko ya RIB , akurikiranyweho guha uwo abereyemo umwenda Sheki itazigamiye ndetse ngo akabanza kwanga kwitaba uru rwego.Uyu nyamukuru ukorera Radio Flash na Flash TV , yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 nyuma y’aho ahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB ) ariko akabanza kwanga kwitaba.

Amakuru avuga ko hari umuntu yarimo amafaranga ibihumbi 400 RWF akaza kumwishyura Sheki yajya kuyibikuza agasanga itazigamiye agahita amujyana muri RIB.Ifungwa rya Honore ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB , Dr Murangira B Thierry wavuze ko ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza mu Karere ka Musanze. Yagize ati:” Nibyo yafashwe nyuma yo kwanga kwitaba Ubugenzacyaha , arakekwaho gutanga Sheki itazigamiye”.

Dr Murangira yagiriye inama abantu banga kwitaba Ubugenzacyaha ko biba bishobora kongera ibyago byo gukurikiranwa bafunze kuko nk’uyu munyamakuru yafatiwe mu Karere gatandukanye nako yahamagariwemo.Agaragaza ko ibi biba bishatse gusobanura ko ashaka gutoroka Ubugenzacyaha ku buryo iyo afashwe akurikiranwa afunze kugira ngo adakomeza gukwepa inzego.

Uyu munyamakuru atawe muri yombi nyuma y’amezi make n’ubundi afunzwe aho mu Ntangiriro za Nzeri umwaka wa 2023 nabwo yatawe muri yombi akurikiranyweho gukwirakwiza ibiteye isoni.Ibi byaha yakekwagaho byari bishingiye ku biganiro yacishaga kuri YouTube biganisha cyane ku busambanyi nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Isoko: RadioTv10

Advertising

Previous Story

“U Rwanda ntirushobora kwihorera ku barusebya” ! Minisitiri Bizima

Next Story

Kiliziya Gatulika mu Rwanda, DR Congo n’u Burundi bahuriye hamwe batanga icyifuzo gikomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop