Advertising

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

09/09/2024 14:53

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L

Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino bafitanye n’igihugu cya Senegal mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika (Africa cup of nations qualification).

Uyu mukino uraba uyu munsi tariki 9 nzeri 2024 saa 15:00 urabera muri senegal kuri Stadium yitwa Bingu National Stadium.mu kiganiro umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Burundi Etienne Ndayiragije yagiranye n’umunyamakuru witwa Yves Ballack ukorera igitangazamakuru k’igihugu yavuze ko biteguye neza biteguye kurwana urugamba kugirango barebe ko byakunda kubona amanota 3 imbere ya Senegal.

Imikino 2 imaze guhuza aya makipe Senegal yose yarayitsinze . imikino 5 aya makipe aherutse gukina mu marushanwa yose ikipe y’u Burundi yatsinze 2 inganya 1 itsindwa 2.naho Senegal yatsinze 3 inganya 2.

Ubu muri iritsinda rya L ikipe y’u Burundi niyo iriyoboye n’amanota 3 , Senegal ifite inota 1.Umutoza wa senegal yitwa Patrick Mabadi mugihe araba ahanganye na Etienne Ndayiragije w’u Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Philpeter aciye bugufi asaba Yago imbabazi

Next Story

Gicumbi: Umugore yatemye umugabo akoresheje ishoka

Latest from Imikino

Go toTop