Twese twarahombye ! Mwiseneza Josiane yagaragaje ko hari igihombo kiri mu kuba miss Rwanda yarahagaze ahakana ivugwa ko yatwaye inda

25/07/2023 16:01

Umukobwa witwa Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’uwamenyekanye cyane ‘Miss popularity 2019’ yavuze ko yababajwe no kuba irushanwa rya nyampinga ryarahagaze kuko ryari rifite uruhare runini mu gutinyura abanyarwandakazi.

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane kubwo kwitinyuka byanatumye atwara iri Kamba, yavuze ko hari byinshi irushanwa rya miss Rwanda ryamugejejeho, harimo no kumenyana n’abantu b’ibyamamare ibintu atigeze atekereza ko byashoboka. Yagize ati “ikintu cyanshimishije muri iriya minsi, nabaga nzi umuntu, ariko nzi ko tutavugana, nkajya kumva nkumva arampamagaye ati ‘ndagushaka’ tugahura, numvaga ari inzozi bidashoboka.”

Abajijwe ku kuba atakigaragara muri iyi minsi, Miss Mwiseneza yahakanye avuga ko atazimye cyangwa se ngo atware inda nk’uko bamwe babivuga, ahubwo yahisemo kujya akora ibintu bye mu ibanga. Yavuze ko akunda gukora ibintu bye mu mutuzo, Atari ngombwa ko ibye byose bijya hanze, ati “Yego gutwika nabishobora kuko nkurikiranwa n’abantu benshi, ariko simbikora kuko hari benshi mbereye ikitegererezo.”Mwisezeza yavuze ko kuri ubu ahugiye mu gusoza amasomo ye ya kaminuza. Yavuze ko kandi ibyo yagezeho byose abikesha miss Rwanda, haba iterambere ry’amafaranga ndetse no kumenyana n’ibyamamare.

Agaruka kuri Miss Supernational, Miss Mwiseneza yavuze ko impamvu muri 2019 atigeze ashaka kuyitabira ari uko yari akinaniwe mu mutwe, ariko kandi akaba yaraciwe intege no kuba bakenera umuntu umwe gusa bitandukanye na miss Rwanda. Yatangaje ko no muri 2022 yari agiye kwitabira, ariko abura ubushobozi kuko hasabwa byinshi.Nanone kandi Mwiseneza yavuze ko amarushanwa yo hanze bari kuyatinya kubera ibyabaye kuri miss Shanitah miss East Africa watsindiye imodoka ntayihabwe. Avuga ku rukundo rwe, yahakanye ko umusore bakundanye yamubenze akishakira undi mugore, Mwiseneza avuga ko icyabaye ari uko ibyabo bitakunze gusa.

Yagize ati “Ntiyambenze, ahubwo ibyacu ntibyavuyemo nubwo twakundanye. Naho kuba narakuyemo impeta ni uko ntari nabitekerejeho, ikindi gihe nzabyemera nabitekerejeho, uriya musore twari tugiye kubana ariko mbonye bidakunda musubiza impeta ye. Iyo nkunda umuntu ndamwizera, ntabwo twapfuye kumufuhira, ikindi njye sinjya nihambira ku muntu, iyo agiye aba Atari uwawe nyine, iyo agiye aba agiye abagabo barahari ntibabuze.”

Nyuma yo gutandukana n’uwo bakundanaga, Miss Mwiseneza yavuze ko afite undi mukunzi nubwo nta byinshi yabivugaho. Yakomeje atangaza kandi ko atabashije gukomeza umushinga yari afite muri miss Rwanda wo gushinga umuryango urwanya igwingira ry’abana, kuko ari umushinga ukomeye kandi usaba ko umuntu aba awufiteho amakuru ahagije.

Miss Mwiseneza yavuze ko atigeze yumva impamvu y’ifungwa rya Ishimwe Dieudonne kuko uko abizi neza abantu bose bitabiraga iryo rushanwa bari bujuje imyaka y’ubukure. Yavuze ko yababajwe n’ihagarikwa rya miss Rwanda kandi akaba yifuza ko rigaruka.

Mwiseneza Josiane wabaye miss popularity 2019 yavuze ko kuri ubu ahugiye mu masomo ye y’ubucuruzi muri kaminuza imwe yo mu mujyi wa Kigali adashaka kuvuga izina, ndetse n’ubucuruzi bwe bw’amasakoshi asanzwe akorera kuri murandasi.

Advertising

Previous Story

Bikora bake ! Umugabo yababariye boss we wamwambuye nyuma yo kumukorera umwaka wose atamuhemba

Next Story

Umugore wakoraga akazi ko murugo hanze y’igihugu cye yatahanye akanyamuneza nyuma yo kwiyubakira inzu mu mafaranga yazigamye abera abandi isomo ry’ubuzima

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop