Umugore witwa Susan Akinyi Khatchia wo muri Kenya wakoraga akazi ko murugo mu gihugu cya Iraq, yatashye yubaka inzu nziza mu mafaranga yakoreye bishimisha atari bake ndetse binababera isomo rikomeye.
Igihe cy’uyu mugore wari mu kazi, cyaranzwe no gukora cyane , kwiyima , kwiyubaha ndetse no kwirengagiza buri kimwe cyagombaga gutuma akazi ke katagenda neza nk’uko yabipangaga dore ko yakoreraga ku ntego.Susan umugore w’abana babiri, yubatse iyi nzu mu mafaranga yakoreye muri Iraq akora akazi ko murugo , mu gihe yari avuye muri Saudi Arabia kubera umushahara muke yahembwaga.
Akigera muri Iraq , Susan, yakoreye imirimo ye yo mu rugo, ku mwarimu wo muri Kaminuza (Lecturer), wigishaga muri kaminuza yitwa ‘Baghdad University’ gusa ngo nyuma yo gukora imirimo yo murugo , yajyaga gushaka akandi kazi kugira ngo abashe kugera kuntego ze mu buryo bworoshye kandi vuba.
Uyu mugore watangiye gukora akazi mu mwaka wa 2018, ngo yajyaga afasha abarezi batandukanye gukusanye impapuro z’ibizamini maze bakamuha amafaranga.Susan yakusanyaga ayo mafaranga yose, yaje kwiha intego ikomeye yo kubakira inzu nziza umuryango we.Nyuma yo gukusanya agera kuri Miliyoni 1.42Ksh yatangiye gupanga ibintu byose azifashisha yubaka inzu.Mu magambo ye yagize ati:
“Kubaka iyo nzu , byantwaye asaga Miliyoni 1.42Ksh, uhereye kuri buri kimwe , ibigega ndetse n’ibikoresho byo munzu byose.Inzu yaramvunnye kuko nakodeshaga ibintu byinshi birimo abakozi n’imodoka gusa umu boss wanjye yari umwarimu muri Baghdad University , wanamfashije ampereza akazi kandi kiyongera kuko narimfite bituma nkorera amafaranga menshi”.
Gukunda akazi kwa Susan byafashije umuryango we kugera ku ntego ze.Uyu mugore yavuze ko yiyambaje boss we ubwo iyinzu yendaga kuzura kugira ngo amufashe kuyisoza.Uyu mugore yabaye isomo ryiza mu gace ka ‘Kakamega’ atuyemo dore ko we n’umuryango we baba muri Kenya aho abantu benshi bamufatiyeho isomo ry’ubuzima nk’uko ikinyamakuru Gistreel kibitangaza.