Twari twaratannye turatandukira ariko dusabye imbabazi abantu bose ndetse n’inyigisho twarazihinduye ! Buryohe na Mugore we bijeje RIB n’Abanyarwanda kutazongera gukoresha amagambo bakoreshaga

by
22/07/2023 15:45

Taliki 12 Nyakanga 2015 nibwo Hashinzwe Umuyoboro wa Youtube witwa Buryohe Tv .ihagurukana intego igira iti, Buryohe Tv ,ni Television ije kugira Inama abubatse ingo n’abenda kurushinga. Banavuga ko Iyi Television ariyo yonyine ushobora kumenyeraho uko watera akabariro hagati yawe n’uwo mwashakanye.

 

Nyuma y’uko Television igiyeho igatangira gukora bamwe barayishimiye abandi batangira kuyinenga ,icyakora banyirayo Buryohe na Madam we nkuko basanzwe biyita bakomeje gutambutsa ibiganiro bikomoza k’umabanga yo Mugitanda ibyo bo bita inyigisho y’abashakanye.

 

Taliki 13.Gicurasi 2023 ubwo umusaza Witwa John waruvuye Canada yakoranaga ikiganiro na Television Juli Tv ikorera k’umuyoboro wa youtube ari nayo dukesha iyi nkuru ,mu kiganiro yari yahuriyemo n’umuhanzi w’indirimbo z’Imana Ishimwe Josh, uwo musaza yagarutse kuri Buryohe Tv avuga ko ibyo batambutsa atari iby’i Rwanda ko bikwiye guhagarara ndetse ashimangira ko batari kwiriye kujya bavuga buri kimwe mu mazina.

Uwo musaza yagize ati:”Ndagiye nsubiye muri Canada ariko iyo mba mfite igihe nari gusiga nganiriye n’inzego zibishinzwe tukareba uko twahaganika Buryohe Tv ,ariko ningera muri Canada nzashaka uko twavugana n’ababishinzwe babihagarike vuba”. (Juli TV)

 

Nyuma y’ icyo kiganiro cy’Umunyarwanda utuye muri canada Umuvugizi wa R.I.B Bwana Murangira B Thierry mukiganiro cyatambutse kuri Channel ya CHITA TV.

Yagize ati:”Hari n’abandi bantu biharaje ibintu by’amashusho , imibonano mpuzabitsina ngo uko bayikora, ibyo bintu bigisha noneho ugasanga barabivuga , barahamagara imbwa mu izina ryayo , abo nabo ni umwanya mwiza wo kugira ngo tubahe ubu butumwa.

 

Uwitwa Buryohe ngo Buryohe Tv, yatangiye agenza gahoro avuga ngo arigisha ariko amaze kurenga umurongo.Ubu butumwa turabumuha, turamuha ubutumwa atangiye kurengera (…) , ni ibintu tubona bidakwiriye ndetse n’ibikorwa bigiye bigize ibyaha bimwe na bimwe aho tuboneraho umwanya wo kugira ngo dutange”.

 

Nyuma yo kumva impande zombi haba uruhande rw’umunya canada n’urw’Ikigo kIgihugu cy’Ubugenzacyaha R.I.B Abahagarariye Buryohe Tv nabo bagize icyo bavuga kubimaze iminsi bibavugwaho.

Buryohe n’umugore Bavuga ko inyigisho zabo bamaze kuzihindura , ko batakivuga ibintu mu mazina yabyo ndetse ko ngo bamaze gukora nka Video 10 batabivuga.Buryohe kandi yashimiye Umuyobozi wa RIB wafashe umwanya akabaha inama bamwizeza kutazabisubira.

Ati:” Niba icyo kiganiro abivuga cyasohotse wenda uyu munsi cyangwa irijoro sinzi , icyo nabwira Umuvugizi wa RIB , icyambere ndamushimiye no kuba afata umwanya agakurikira Buryohe TV , kubera ko RIB iba ifite akazi kenshi , igenda igenzura kugira ngo irebe niba hari ahantu abantu barengera.

None ho icyo nshimiye Imana , ndibwira ikintu avuga turengera ni byabindi tuvugane mu mazina , ibitsina wenda ibitsina gutya na gutya twerura.Amahirwe rero niba Umuvugizi wa RIB yabivuzeho icyo twamaze kugikemura nka Buryohe TV. Hahise nka Video zirenga 10 noneho ikindi twanakoze video yihariye , iri kuri Buryohe TV , dusaba imbabazi isi yose kuko dukurikirwa n’isi yose , iyo video twayikoze kuko twari twamaze kubona ko hari aho turengera , dutandukira nk’uko Umuvugizi wa RIB yabivuze”.

Muri iki kiganiro Abashinze Buryohe TV bagiranye na JULI TV ikorera kuri YouTube, bavuze ko “Icyo twijeje Umuvugizi wa RIB n’abandi badukurikira munzego zitandukanye, ni uko ubungubu ikiganiro cyacu n’umwana w’uruhinja , ubu yacyumva, ari nayo mpamvu dusigaye dukora Episode dutangije isengesho kugira ngo Imana idufashe twe gutana”.

 

Buryohe Tv bavuga ko bahagaritse uburyo bakoragamo buvuga buri kimwe mw’izina kuko basanze hari ababireba cyangwa bakabyumva bitabagenewe bikabangiza bitewe n’ikigero cy’ubukure bariho.Nubwo bavuga ibi , iyo ugiye kuri Channel yabo ya YouTube uhasanga iniganiro bitandukanye bisa nibyo bakoraga.

REBA HANO IBIGANIRO BIGARUKA KURI UYI NKURU HANO

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Nyamasheke: Basezeraniye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka berekeza ku rusengero igahitana ise w’umukobwa

Next Story

Dore impamvu abagore bamwe barira cyane iyo bari gutera akabariro n’abo bashakanye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop