Nyamasheke: Basezeraniye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka berekeza ku rusengero igahitana ise w’umukobwa

by
22/07/2023 13:51

Nyirandagijimana Bonfrid na Niyitanga Pacifique basezeraniye mu bitaro bya Kibogora nyuma y’aho umukobwa akoreze impanuka ari kumwe n’abari bamuherekeje berekeza ku rusengero igahitana abantu 2 barimo na se.

 

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gatyazo , Akagari ka Rubavu , Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyoka Hiace yari itwaye yagonganye n’ikamyo yo mu bwoko bwa Scania Mahirwe Albert w’imyaka 38 wari utwaye Hiace RAG 407N ahita apfa abandi 16 barakomereka.Mubakomeretse harimo na Se wapfiriye mu bitaro azize ibikomere.

 

Abakomerekeye muri iyi mpanuka baherejwe kuvurirwa mu bitaro bya Kibogora.Ndagijimana na Niyitanga bahisemo ko ubukwe bwabo bukomereza mu bitaro bya Kibogora , Rev. Pastor Akumuntu Felicien , Umushumba wa Paruwasi ya Gihinga mu Itorero rya Methodiste Libre du Rwanda , Conference ya Kinyaga afata imodoka abasanga mu bitaro abariho abasezeranyiriza.

 

Uyu mugeni ntabwo ari mu bakomeretae uretse akabazo yagize ku itako kuburyo hari icyizere ko aza gutaha agasanga umugabo we bazabana.Aba bombi bari bararangije imihango y’ubukwe hasigaye gusezerana mu Iyi modoka yakoze impanuka iva iwabo w’umukobwa mu Murenge wa Cyato yerekeza ahitwa Ruharambuga, mu Murenge wa Ntendezi , ahari urusengero bagombaga gusezeraniramo.

 

Umukobwa niwo mu Murenge wa Cyato , Umusore akaba uwo mu Murenge wa Ntendezi yombi yo mu Karere ka Nyamasheke nk’uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Nasabye Simi ko turyamana kugira ngo tubone dukorane indirimbo umugabo we arafuha ntibyaba – Brymo

Next Story

Twari twaratannye turatandukira ariko dusabye imbabazi abantu bose ndetse n’inyigisho twarazihinduye ! Buryohe na Mugore we bijeje RIB n’Abanyarwanda kutazongera gukoresha amagambo bakoreshaga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop