Nyuma y’urupfu rwa pastor Niyonshuti Theogene hahindutse ibintu byinshi cyane cyane mu mitekerereze ya rubanda kuko rwakanguye abantu benshi bibatera gutekereza ko ku isi ari abagenzi.
Mubahindutse bikagaragarira rubanda hari mo urugo rw’umugabo n’umugore bamenyerewe kuri Televiziyo ikorera kuri youtube yitwa Buryohe Tv. Buryohe n’umugore we bavuze ko impamvu bafashe umwanzuro wo gukizwa bakava mu bishegu bacishaga ku mbuga nkoranyambaga zabo ari uko pastor theo yababwiye ko Imana yamubwiye ishaka ko bakizwa bombi bakava mu bishegu.
Aba bombi rero ngo guhera nyuma yuko nyakwigendera apfuye bibutse ko Imana yamubatumyeho maze bahita bakizwa batyo yewe banagura bibiliya ngo berekane ko umwanzuro bafashe ari ntakuka.
Nubwo aba bitwaje urupfu rwa pastor theogene bavuga ko arirwo rwabateye kuva mu nyigisho y’ibishegu, Abadiaspora bo ntibabikozwa ahubwo bavuga ko ari igitutu cyabo kuko bavuze ko nadahagarika kwangiza urubyiruko arutoza ubusambanyi hazitabazwa RiB akabiryoza.
John Baptist uba canada ari mubamaganiye kuri Buryohe Tv avuga ko nk’uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Canada izi nyigisho zidakwiye gutambuka kuko zangiza urubyiruko rukoresha imbugankoranyambaga. Mu kiganiro yagiranye na Juli Tv ubwo yari ari kumwe na Josh Ishimwe uririmba indirimbo z’ Imana, John ubwo yarari mu rwanda yavuze ko Buryohe nadahagarika ibishegu yigishiriza ku karubanda ubwe (john) azitabaza RiB ikabakurikirana.
John uba Canada ubwo yumvaga Buryohe Tv abayikoraho bakiriye agakiza yahise avuga ko badakwiye kwitwaza urupfu rwa Theogene ahubwo bakibuka ko ari ubwoba bw’igitutu cya Diaspora. Ikindi ngo ntiyitwikire urupfu rwa nyakwigendera ngo nirwo rwatumye akizwa ahubwo ni ashimire abatangije urugamba rwo kumwumvisha ko ibyo yakoraga ari ubuyobo.
Abanyarwanda batuye mu gihugu n’abarihanze bose cyane cyane abubatse ingo bashimye umwanzuro Buryohe Tv yafashe wo kwigisha uko zubakwa cyane cyane mu gutera akabariro biciye ku mbuga nkoranyambaga ngo kuko hari ababirebaga badakwije imyaka y’ubukure bikaba byabatera ubushyuhe bakishora mubusambanyi.
Buryohe Tv yatangiye gutambutsa ibiganiro mu mwaka wa 2015 ikaba yibandaga ku bijyanye n’imibonanompuzabitsina ,ivuga ko igira inama ingo zubatse n’abenda kurushinga.
Umwanditsi: Shalomi Parrock