“Namushatse kuberako yari afite amafaranga mukunda nyuma arakena” ! Munyana Solange yavuze ku bukene bwabituye hejuru akimara kubana n’umugabo wari umukire

08/07/2023 16:24

Ingo zubakwa zishingiye ku mitungo ni nyinshi ku isi, gusa mu kuzishinga abenshi baba bavuga ko ari urukundo rubikoze nyamara mu mitima ya buri umwe mu bagize umuryango mushya abazi neza impamvu si musiga itumye ahitamo uwo bagiye kubana.

Nyuma yo kubona ko gatanya zabaye nyinshi muri rubanda benshi bavuga ko inyinshi zifitanye isano n’imyubakire ishingiye ku mitungo kuko ngo iyo mugeze mu rugo imyitwarire ya buri wese irabatamaza cyane iyo ubukene bubugarije.

Solange Munyana yatanze ubuhamya avuga ko mu gihe cyo kurushinga mu basore benshi bamurambagizaga yihitiyemo uwari ufite amafaranga kuko ngo yari yarakuriye mu buzima bushaririye atifuzaga kuzabubamo no mu rushako rwe.

Yagize ati; “sinababeshya pe, hari ahasore benshi banteretaga bifuza ko nababera umugore, nkaba ndi umwana wakuze ngira amahane ku buryo bitoroheraga abasore ku nyegera ngo tuganire, ikirenze kuri ibyo nari akana keza ariko ko mubakene sinifuzaga rero kuzongera kuba mubucyene maze gushaka ,niyo mpamvu mu guhitamo uwo nemerera ko tubana nagendeye k’ufite amafanga.

Nageze murugo ntamukunda ariko uko iminsi yagendaga iza twaraganiraga ku buryo nange ubwange nagezaho nkamukunda. Gusa igikomeye iyo mitungo ntitwayirambanye kuko nta minsi yashize itayoyotse.”.

Solange yavuze ko ubwo binjiraga mu bucyene umugabo we yamubajije niba atagiye kumusiga mu bibazo kandi barabanye mu byiza maze ngo amusubiza ko atamusiga ngo nuko haje ibibazo uretse nanone ngo nyuma yo guhangana n’ubucyene byarangiye ibintu bigarutse bongera kuba abatunzi.

Ati : ” ndabwira urubyiruko rufite gahunda yo kubana bashingiye ku mitungo cyangwa ubukire, ese n’ugendera ku bukire witeguye ko n’ubucyene nibuza uzarusyaho?

Uretse n”uyu mu byeyi ugira inama abenda k’urushinga, si byiza ko abantu abantu babana batakundanye kuko ari imwe mu ntandaro y’amakimbirane yo mu ngo. Ese wowe uwo mwenda kuzabana n’urukundo cyangwa ufite indi mpamvu yihariye?

Umwanditsi: Shalom Parrock

Advertising

Previous Story

“Twamucanyeho umuriro none avuye kwizima” ! Abari muri Diaspora bishimiye ko igitutu bashyize kuri Buryohe na Madam we cyatumye ahagarika inyigisho y’ibishegu!

Next Story

Rayvanny yarahiriye uwamubyariye umwana amuhamiriza kutazamusiga kabone n’ubwo yabona abakobwa bamurusha ubwiza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop