Tshisekedi yashimangiye ko nta bwiyunge akeneye kugirana n’u Rwanda

31/01/2024 08:03

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yatangaje ko nta bwiyunge igihugu cye gikeneye kugirana n’u Rwanda. Ibi yabitangarije ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa kuri uyu wa 30 Mutarama 2024. Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rugenzura igice cy’ubutaka bwo mu Burasirazuba bwa DRC bityo ko mu gihe butakivuyemo nta biganiro ibihugu byombi bigomba kugirana.Yagize ati:” Nta biganiro bishobora kuduhuza n’u Rwanda mu gihe rugenzura igice cy’ubutaka bwacu.Ntabwo tuzemera ubwumvikane ubwo aribwo bwose”.

Tshisekedi avuze aya magambo nyuma y’aho amaze mu cyumweru gishize agiranye ikiganiro na Perezida JoãoLourenço, ku ngingo zirimo izirebana n’umutekano muke watumye umubano w’u Rwanda na DRC uzamba. Leta ya DRC ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje Intwaro wa M23 ukorera muri iyi Ntara rimwe na rimwe ikavuga ko iki gihugu cyayiteye kugenzura ibice byo mu Burasirazuba.

Ni ibirego Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi , ikavuga ko ibyo Guverinoma ya Congo iba ivuga harimo ukwirengagiza ukuri kugaragara mu buryo bworoshye.Perezida Kagame ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano tariki 23 Mutarama 2024 yagize ati:” Mugerageze mukore ubushakashatsi , mubaze , mukore ubutasi .Ntabwo u Rwanda rwateye iyi ntambara mu buryo ubwo aribwo bwose”.

Perezida Kagame yavuze ko ibi birego ari iturufu Tshisekedi yabonye yamufasha kwikuraho ikibazo cya M23 gikomoka kungaruka z’amateka y’urwango n’ivanguramoko byaranze uburasirazuba bwa DRC

Advertising

Previous Story

Nkore iki ?: Nashakanye n’umusore mwiza w’ibigango nziko ashoboye akazi tugeze murugo mu gitanda biramunanira

Next Story

Kurangiza vuba ntabwo ari uburwayi nta bwo ukwiriye gufata imiti yabyo ! Menya icyo wakora nonaha ugahita uba uko wifuza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop