Nkore iki ?: Nashakanye n’umusore mwiza w’ibigango nziko ashoboye akazi tugeze murugo mu gitanda biramunanira

31/01/2024 07:36

Inkuru y’umukobwa washakanye n’umusore wateruye ibyuma akamushaka aziko ashoboye yagera mu rugo agasanga ntabwo ashobora kumushimisha niyo twandikiwe n’umukunzi wacu.Niba urimo kuyisoma wihangane uyirangize , umugire inama ukurikije uko ubyumva.Ushobora kuba uzi uwo bahuje ikibazo wamwegera ukamusaba gusoma ibitekerezo byatanzwe n’abakunzi bacu agakuramo ubimufasha.

Uyu mukobwa yagize ati:” Muraho neza , ndi umugore umaze igihe gito nshatse.Ntabwo nari namarana n’umugabo wanjye umwaka ariko aho bigeze ndumva umutima wanjye ugiye guturika kwihangana byananiye neza neza.Singishoboye kumwihanganira kuko namushatse nziko azanshimisha mu buriri bitewe n’uburyo namubonaga na cyane ko mbere y’ubukwe bwacu yanze ko turyamana.

Inkuru yacu y’urukundo yatangiriye kwa muganga aho nari nagiye kwivuza nageraho nkahasanga umusore mwiza , wari wambaye agapira koroshye ubona ko amatuza yose arihanze.Uyu musore yaranyitegereje ariko ntandinzeho amaso agahita areba ku ruhande.Kumukubita asomo nabaye nkutegereje ku nzozi zanjye nahoranye kuko nahoze nifuza umusore w’amatuza , wateruye icyuma ugaragara nk’umusore kuko nizerega ko aba afite n’imbaraga n’ahandi.

Uyu musore kuko nabonaga ahuje icyifuzo byanjye , nahise mwegera ndamuramutsa, ndivugishwa ndamusuhuza maze arankundira turaganira, duhana numero, turakundana ndetse ambera umusore mwiza rwose yanga ko dukora imibonano mpuzabitsina avuga ko dukwiye gutegereza ubukwe.Iherezo ry’inzira ni munzu , twaje gukora ubukwe ariko tugeze mu rugo ntabwo akora amasegonda arenze 10.Ubu maze kumirwa mbabazwa cyane nuko uwari inzozi zanjye yaje kumbeshya.

Uyu mukobwa avuga ko kuba uyu musore atabasha kumushimisha baje kumenya ko ari uburwayi amusabye ko bajya kwamuganga umusore arabyanga none ari gusaba ubufasha bw’inama y’icyo yakora.

Advertising

Previous Story

AFCON â…› : Morroco yasezerewe na Afurika y’Epfo

Next Story

Tshisekedi yashimangiye ko nta bwiyunge akeneye kugirana n’u Rwanda

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop