Tiwa Savage agiye gushyira hanze Filime yiswe ‘Water and Garri”.
Umunya Nigeria Tiwa Savage umaze iminsi ari gukozanyaho na Davido kugeza agiye kumurega kuri Police yo muri iki gihugu, agiye kugaragara muri Filime yiswe ‘Water and Garri’ nk’umukina nkuru mukuru.
Iyi Filime izasohokera kuri ‘ Amazon Prime’ , yakozwe na Everything Savage na Unbound Studios’.
Ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Meji Alabi, ikaba ariyo igiye kuba Filime nshya kuri Amazon Prime , urubuga rumaze kubaka izina mu myidagaduro ya Nigeria.
Iyi Filime ikurikiye iyo yakinnyemo yitwa Aisha, nk’umukobwa wakoraga muri Amerika akaza kugaruka iwabo nyuma y’urupfu rw’umwe mu rugo rwabo.
Savage anyuze kumbuga ze yagize ati:” Bavandimwe ndagira ngo mbamenyeshe Filime yanjye yambere, ‘Water and Garri’ izasohoka uyu mwaka kuri Prime Video yerekanwe mu bihugu birenga 240 byo ku Isi.
“Ni Filime imaze imyaka 2 ikorwa kandi ije gupfundikira ibikorwa nakoze.Ndumva ntewe ishema no kuba nshyize hanze Filime nk’umukina nkuru wa mbere , ariko nanone nko kuba nsohoye Filime yanjye bwite. (…..)”.