Banciye amabere yombi kubera Kanseri ariko Imana iramfasha maze imyaka 30 ndokotse” ! Ubuhamya bwa Philippa warokotse Kanseri y’ibere

11/01/2024 17:17

Uyu mubyeyi yahamije ko ashima Imana kubera ko amaze hafi imyaka 30 arokotse nyuma yo gucibwa amabere yombi.

 

Philippa  uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arinaho yashakiye yatangaje ko yagize umuhate wo kwimenya no kwiyitaho ubwo umuvandimwe we yarwaraga akaba yari amaze iminsi yumva umugore wa Perezida muri Amerika wai urwaye Kanseri y’ibere nawe yigisha abantu bituma afata ingamba zo kwirinda kugira ngo ujye amenya uko ahagaize.

 

Yagize ati:”Umunsi umwe narabyutse mbwira umugabo wanjye, ati ariko hari akantu numva mu ibere ryanjye, arambwira ngo mbyihorere ni ugutekereza ibya mukuru wawe, ndamuhatiriza aranga  ndagenda ndeba muganga wanjye arandebera, ariko bansuzumye Gatatu nta kintu babona.

 

“Ndababwira nti mwongere (…), bongeye gupima basanga mfite iyo mdwara, ariko basanga itarakura iri munsi y’icyiciro cya mbere.Barangije barambwira ngo rero ufite

amahitamo.Philippa ibere turikureho cyangwa amabere yombi tuyakureho”.

 

Yakomeje asobanura ko kuyakuraho yombi bwari ubwirinzi bw’uko umunsi Kanseri yagarutse itazajya mu rindi ariko kandi yashoboraga kugaruka ntijye mu ibere ikajya ahandi.Gusa ngo kujya ahandi ni igihe bayibonye imaze gukura cyane.

 

Philippa avuga ko akazi ke ka buri munsi ari ukwigisha abagore n’abandi , abasaba kujya bimenya bo ubwabo, agaragaza ko nta muntu umenya uko uhagaze uretse wowe.Yemeza ko yatewe imbaraga n’abandi.N’ubwo yarwaye kuri urwo rwego, yavuze ko kumenya uko umunt ahagaze aribyo bituma umuntu akira.

 

REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA SABIN [Isimbi TV].

Advertising

Previous Story

Tiwa Savage yashyize Davido ku ruhande ahita ategura Filime idasanzwe

Next Story

Uganda: Itorero rya Anglican ryafashe umwanzuro wo kutazongera gusengera umurambo w’uwapfuye atabatijwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop