Umunyamuziki wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘No Wahala’ , akomeje gushyira hanze amafoto umusubirizo.
Uyu mugore ufite umwana umwe akunda cyane yashyize hanze amafoto avugisha abatari bake ninyuma yo guhura n’abarimo ; Sophia Momodu wabyaranye na Davido , Toke Makinwa, n’ibindi byamamare bari gusangira umwaka mushya.
Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi Tiwatope Omolara Savage, avuka tariki 5 Mutarama 1980 yamamara nka Tiwa Savage.Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime.
Aririmba mu cyongereza no mu rurimi rwo mu gihugu cye cya Nigeria ‘Yoruba’.Yashakanye na Tunji Balogun muri 2013 batandukana muri 2018.
Tiwa Savage aririmba injyana ya Afro Beats, R&B , Pop , Hip Hop na Soul.