Theo Bosebabireba yamaganye abapfobya Jenoside bagendereye indonke

08/04/2024 08:52

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Theo Bosebabireba, yashyize hanze indirimbo yise ‘Ntumpeho’ irimo ubutumwa bugaragaza ko atifuza kurya ku by’umuntu upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Theo Bosebabireba atangira aririmba ati:” Niba upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda , sindimo , ntumpeho.Niba ufite ingengabitekerezo yayo , sindimo , ntumpeho. Wasanga uhishira n’abayikoze, njye sindimo , ntumpeho. Jonoside nimbi hari abo yagize inshike, Jenoside nimbi hari abo yagize impfubyi, Jenoside nimbi , ntikongere kubaho”.

Theo Bosebabireba, yakomeje agira ati:” Abakoze Jenoside bakwiriye kwigaya, abakoze Jenoside bakwiriye kwicuza, abakoze Jenoside bakwiriye kwihana.Hari imiryango yazimye burundu, Hari abafite ubumuga basigiwe nayo.Hirya no hino mu Rwanda haracyari ibimenyetso byayo”.

Ni indirimbo yakiriwe neza n’Abanyarwanda bayumvise bashimira cyane Bosebabireba kubwo gutanga umusanzu we muri sosiyete Nyarwanda.

Advertising

Previous Story

#Kwibuka30: Ubutumwa bwa Dimitrie Sissi wavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ariho

Next Story

#Kwibuka30: Itorero rya ADEPR ryifatanyije n’Abanyarwanda

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop