Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yegukanye ibihembo bitatu muri bitanu yari ahataniye mu irushanwa rya East African Arts Entertainment Awards ryabereye i Nairobi muri Kenya.
Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 2025, aho The Ben yitwaye neza mu byiciro bitandukanye, ahabwa ibihembo birimo: Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda (Best Artist in Rwanda), Indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza (Plenty) ndetse n’Indirimbo y’umwaka yakunzwe cyane mu Rwanda (True Love).
Ibindi bihembo bibiri yari ahataniye ariko ntiyabasha kwegukana ni: Indirimbo y’umwaka yakoranywe n’undi muhanzi (Best Collaboration – Best Friend) n’icy’umuhanzi mwiza wa Afurika (Best African Artist).
Mu bandi bahanzi begukanye ibihembo muri iryo rushanwa harimo Tems wabaye Best Global African Female Artist, Chris Brown na Davido babonye igihembo cya Best International/Global Collaboration binyuze mu ndirimbo yabo HMMM.
Diamond Platnumz nawe yegukanye igihembo cya Best Global African Male Artist, mu gihe Wizkid yahawe igihembo cya Global Album of the Year abikesha album ye yise Murayo, hamwe n’abandi bahanzi batandukanye batsinze mu byiciro bitandukanye.