Advertising

The Ben yegukanye igihembo gikomeye muri Kenya

15/04/2024 07:49

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yegukanye igihembo mu marushanwa ya East Africa Awards.Uretse The Ben kandi Marshal Ujeku, Umuyobozi wa Marshal Real Estate Developers nawe yegukanyemo ibihembo bibiri.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye mu gihugu cya Kenya , mu Mujyi wa Nairobi mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 14 rishyira 15 Mata 2024.Aya marushanwa yabereye kuri murandasi aho banyiri rushanwa batanze Numero ya Watsapp yagombaga kujya inyuzwaho ubutumwa bw’uwatowe nyuma abagize akanama nkemurampaka aho kari gafite 50% by’amajwi nyuma y’abatoye.

The Ben yegukanye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza ‘Best Music Video Of The Year , East Africa’ binyuze mu ndirimbo ‘Ni Forever ‘ yakoreye umugore we Uwicyeza Pamella.Ni Forever yavugishije benshi nyuma y’igihe gito isohotse ndetse benshi batekereza ko yaguriwe Views [ Umubare w’abayirebye ].Iki gihembo cya The Ben wari utari muri Kenya – Nairobi ahatangiwe ibihembo, cyafashwe na Muyoboke Alexis.

Mu bandi begukanye ibihembo harimo , Marshal Ujeku wahawe igihembo cya Real Estate Company ya mbere muri East Africa na Best Culture Music – East Africa’.

Previous Story

Amakosa 10 akorwa n’abagore mu rushako rwabo akaba yabasenyera

Next Story

Yayifashije gutwara igikombe ! Byinshi mutamenye Kuri Xabi Alonso Umutoza ukirimuto wa Bayer Leverkusen

Latest from Imyidagaduro

Go toTop