The Ben yasubiye muri Amerika

30/01/2024 09:00

Umuhanzi Nyarwanda wamamaye nka The Ben nyuma y’ubukwe bwe yongeye gusubira muri Amerika muri Rwanda Day izabera i Washington DC. Mugisha Benjamin ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazaba bari muri Rwanda Day iteganyijwe guhera tariki 02 niya 03 Gashyantare 2024.Iyi Rwanda imaze kuba inzira nziza yo guhura no kuganira ku byubaka u Rwanda by’umwihariko ku banyarwanda batuye hanze yarwo na cyane ko ibera hanze.

 

Muri iyi minsi 2 hazaba haganirwa cyane ku iterambere ry’Igihugu dore ko hamaze iminsi harashyizweho uburyo bwo kwiyandikisha aho kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abarenga ibihumbi 5 aho mu bazasusurutsa imbaga harimo ;Abanyamideri , Abakora ubugeni ndetse n’umuziki uzatangwa n’abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda.Muri aba bahanzi bazitabira Rwanda Day harimo ;Bruce Melodie , Teta Diane na The Ben wamaze guhaguruka nk’uko yabigaragaje kumbuga Nkoranyambaga ze ,The Ben yerekeje muri Amerika nyuma y’igihe gito akoze ubukwe na Uwicyeza Pamella.

Advertising

Previous Story

H.E Paul Kagame yakiriye Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Next Story

Hamenyekanye amatariki yo guherekerezaho Pastor Mpyisi n’indi mihango yo kumuherekeza

Latest from Imyidagaduro

Go toTop