Hamenyekanye amatariki yo guherekerezaho Pastor Mpyisi n’indi mihango yo kumuherekeza

30/01/2024 09:59

Umuryango w’umukozi w’Imana Pastor Mpyisi uherutse gupfa , washyize hanze gahunda y’ibikorwa byo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma.Nyakwigendera yatabarutse tariki 27 Mutarama 2024 ku munsi wo ku wa Gatandatu ku myaka 102, azashyingurwa ku cyumweru tariki 04 Gashyantare.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango wa Nyakwigendera , Umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Pasiteri Ezra Mpyisi uzabanzirizwa n’ibikorwa byo kumuzirikana aho kuva kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama hatangiye ikiriyo kiri kubera i Rebero mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Panolama Hope Gardens.Ni ibikorwa kizamara icyumweru kuko kizasozwa tariki ya 03 Gashyantare 2024 ahazaba umuhango wo kuzirikana ubuzima bwa Nyakwigendera uzabera mu ishuri rikuru ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya UNILAK.

Bukeye bwaho tariki ya 04 Gashyantare 2024 , hazaba Imihango nyirizina yo guherekeza Nyakwigendera Pasiteri Ezra Mpyisi izabimburirwa n’isengesho ryo kumusabira rizabera muri Kaminuza ya AUCA i Masoro rikurikirwe no kumushyingura mu Irimbi rya Rusororo.Pasiteri Mpyisi wabaye umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ni umwe mu bakozi b’Imana bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inyigisho ze zasabaga abantu guhinduka bakamenya ko Imana ariyo isumba byose.

Yamenyekana cyane mu biganiro by’umwihariko amateka y’i Bwami dore ko yahabaye.

Isoko: RadioTv10

Advertising

Previous Story

The Ben yasubiye muri Amerika

Next Story

KNC ashyize umucyo ku iseswa ry’ikipe ya Gasogi United

Latest from Iyobokamana

Go toTop