Advertising

H.E Paul Kagame yakiriye Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

01/30/24 8:1 AM
1 min read

Perezida Paul Kagame yakiriye Lord Popat , Intumwa mu by’ubucuruzi ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza , uri mu Rwanda mu Ihuriro ry’Ubucuruzi ry’Ibihugu byombi.Amakuru dukesha Ibiro ry’Umukuru w’Ighugu cy’u Rwanda , avuga ko uku kwakirwa na Perezida Paul Kagame, kwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024.

 

Perezidansi y’u Rwanda igira ati:”Iri huriro ry’Ubucurizi rihurije hamwe abayobozi b’Ibigo by’Ubucurizi bo mu Bwongereza n’u Rwanda , Abashoramari , abayobozi muri Guverinoma ndetse n’inzobere mu by’imari kugira ngo barebere hamwe amahirwe ahari mu by’ubucurizi mu bufatanye bugamije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda”.

 

Iri huriro ryatangiye kuri uyu wa Mbere yariki 29 Mutarama 2024 , aho Abayobozi b’Ibigo by’Ubucuruzi ndetse n’abo mu nzego za Leta ku mpande zombi bahuriye mu musangiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere , rizarangira tariki 31 Mutarama 2024.Ubwo Perezida Kagame yakiraga aba bayobozi b’Ibikorwa by’ubucuruzi mu Bwongereza hari kandi Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDC, Francis Gatare , Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza  Johnston Busingye.U Rwanda n’u Bwongereza bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ; Uburezi , Ubuvuzi , ndetse no mu bikorwa bitezaimbere imibereho y’abaturage.

 

Nanone kandi ibihugu byombi biherutse kwinjira mu bufatanye bugamije kurengera ubuzima bw’abimukira aho ibi Bihugu byasinyanye amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira ariko iyi gahunda ika yarakunze kuzamo imbogamizi n’ubu igitegereje umwanzuro w’inzego zigomba kubanza kuyisuzuma.

 

Sponsored

Go toTop