The Ben yagarutse kuri Bruce Melodie no ku mushinga afitanye na Diamond Platnumz na Israel Mbonyi

01/06/2024 19:39

Nyuma yo gutaramira muri BK Arena ku mukino wanyuma washyiraga akadomo kuri iri rushanwa rya Sahara Conference, The Ben yagaragaje ko akunze uko igitaramo cyagenze agira icyo avuga kuri Bruce Melodie.

Biragoye ko ikiganiro cyahuza itangazamakuru na The Ben cyangwa na Bruce Melodie cyarangira gutyo ntacyo umwe atangaje kuri undi.Ibi bigaterwa n’ihangana riba hagati yabo ariko ritagamije iki .

Mu kiganiro Bruce Melodie yaherukaga kugirira kuri X, yatangaje ko atazongera kuvuga kuri The Ben, ngo kuko amuvugaho abantu bakabyuririraho bagakuririza ibyo yavuze.

Hadaciye Kabiri The Ben nawe yagize icyo avuga nyuma y’igitaramo cyo muri Bk Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2024.

Then Ben yatangiye agira ati:”Ni igitaramo nkunze by’umwihariko kuba ndirimbiye imbere ya H.E Paul Kagame.Ibi bintu byo kuzana umubare Munini w’abafana ni byiza kuko biri guhesha umugisha abahanzi bo mu Rwanda bigatuma n’abandi batangira kwibaza kuri muzika Nyarwanda”.

The Ben yasobanuye ko nyuma y’indirimbo Ni Forever yakoreye umugore we, arakurikizaho ibintu bisanzwe.Ati,:”Nyuma ya Ni Forever , harakurikiraho ibintu biteye ubwoba ndakubwiza ukuri , sindibuvuge igihe ariko ni vuba cyane kuko ngomba gufata umwanya ngategereza ariko nkagira icyo nkora kizima”.

Abazwa ku bya Bruce Melodie, The Ben yagize ati:”No comment about that”. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo , ibyo ntacyo nabivugaho.

Advertising

Previous Story

Uganda: Padiri yashyize hanze amashusho ari mu gikorwa cy’ubusambanyi n’umugore utamenyekanye

Next Story

Uburanga bwe bwatangaje abantu muri Kenya ! Umupilote udasanzwe w’Umunyarwandakazi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop