Advertising

Uwacu Julienne yahinduriwe imirimo

01/25/24 20:1 PM

Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu [ MINUBUMWE ].Uwacu Julienne yahawe izi nshingano nshya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Mutarama 2024 iyobowe na H.E Paul Kagame.

Uwacu Julienne yari asanzwe akuriye Ishami rishinzwe kubaka Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE.Mu bandi bahawe inshingano harimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w ‘u Rwanda muri Zambia aho biteganyijwe ko mu gihe yakwemezwa azasimbura Rugira Amandine wari usanzwe muri uyu mwanya.James Ngango wagizwe Ambasaderi mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève.

Previous Story

The Ben yabeshye abafana Album abahemba ubukwe bwe

Next Story

Lt Gen Doumbouya wa Guinée ari mu Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop