Abageni badodesheje imyenda y’ibitenge bajya gusezerana imbere y’Imana

15/01/2024 15:58

Umugore n’umugabo bambaye imyenda idoze mu bitenge bakajya mu bukwe imbere y’Imana ku rusengero rwa ‘Assemmbles Of God’.

 

Mu mafoto bashyize hanze, umugore yasaga n’utishimye ari nabyo byatumye abakurikiranye ubu bukwe bavuga ko bishobora kuba byabatunguye aho kwitwa  kutabyitaho.Ibi binyamakuru byo muri Nigeria byazindutse byandika kuri uyu muryango byavuze ko imyambaro bari bambaye ari imyambaro igaragaza umuco.

Ubwo aba bombi bari mu rusengero rwa  Assemmblies Of God bagaragaye batandukanye cyane , ubona ko hagati yabo bombi harimo umwanya munini , bishimangirwa no mu maso h’umukobwa hari harakaye cyane nyamara ari k’umunsi we wakabaye umunsi w’ibyishimo na cyane ko umunsi w’ubukwe aba ari umunsi abakobwa benshi basengera.

 

Amakuru atangazwa na konti ya Facebook yanyujijweho ubu bukwe, [Calabargist], avuga ko bwabaye tariki 14 Mutarama 2024 ku rusengero rwitwa Assemblies Of God , ruherereye ahitwa Ikot Ekpene kwa Ibom.

Mu butumwa bwaherekeshejwe aya mafoto Calabargist bagize bati:”Hura n’abageni bashya,Godswill na Indogesit bashyingiwe uyu munsi kuri Assemblies of God ahitwa Ikot Ekpene.Nta kwigora , ntano gutakaza amagaranga menshi”.

 

Advertising

Previous Story

Dorcas wa Papi Clever yahishuye ikintu gikunda kumuriza cyane

Next Story

Tems yahishuye ibyo yakwambara aramutse atumiwe na Barack Obama ngo basangire

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop