Tanzania : Abana 7 bavukana bapfuye barozwe n’umuturanyi wabo abaziza ko umwe muri bo yamwibye inkoko

04/01/2024 09:50

Igikuba cyacitse mu gihugu cya Tanzania aho umuryango wapfushije abana 7 icyarimwe barozwe n’umuturanyi wabo abaziza ko umwe muri abo bana ashobora kuba yamwibye inkoko.

Ayo makuru akomeje gusakara mu gihugu cya Tanzania ndetse byatangajwe n’abashinzwe umutekano bo muri iki gihugu.

Byatangajwe ko umuturanyi wabo bana ariwe uri inyuma y’urupfu rwabo bana bose kuko ngo yabaroze.Commissioner wa Police mu gihugu cya Tanzania witwa Millard Ayo niwe ubwe wemeje ayo makuru avugwa ko hapfuye abana u bavukana barozwe n’umuturanyi wabo abaziza ko umwe muri abo bana ashobora kuba yamwibye inkoko.

Icyakora urupfu rwabo bana rwakoze ku mitima ya benshi aho abantu batuye muri ako gace bose bakomeza kuba hafi no gufata mu mugongo uwo muryango wahuye nibyago byo kuburira rimwe abana babo bose 7.

Sibyo gusa kuko abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu muntu waroze abo bana abaziza ko umwe muri abo bana ashobora kuba yamwibye inkoko akwiye gukurikiranwaho icyo cyaha ndetse agahanwa bikomeye.

Ubusanzwe muri iki gihugu cya Tanzania havugwa amarozi menshi ndetse n’ubujura muri iki gihugu bivugwa ko bishobora kuba buri ku rwego rwo hejuru cyane muri iyi minsi mikuru tugezemo.

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Indonesia: Umukobwa yabenze umusore ashyingirwa na Sebukwe

Next Story

Bikomeje kumubera ihurizo ! Umugabo ufite abagore 6 akomeje kugorwa no guhitamo uwo bazabyarana mbere

Latest from HANZE

Go toTop