Indonesia: Umukobwa yabenze umusore ashyingirwa na Sebukwe

04/01/2024 09:26

Mu gihugu cya Indonesia habaye amahano akomeje kuvugisha benshi aho umukobwa wo muri icyo gihugu yari agiye gushakana n’umusore mu bukwe umukobwa akabenga uwo musore agahitamo gushakana na sebukwe.

 

Ubwo bari mu bukwe, Umusore bivugwa ko yari arikwiruka muri byinshi gusa akaza gusiga umugeni we akiruka bityo biza kubabaza uyu mukobwa.

Icyakora uyu mukobwa nawe yahise afata umwanzuro ukomeye.Mu gihe Umusore wari gukorana ubukwe agasezerana n’uyu mukobwa yabuze, umukobwa kubera agahinda no kubabara yahisemo gufata umwanzuro ukomeye aho yahisemo gushyingiranwa na sebukwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 wo mu gihugu cya Indonesia, yahisemo gufata umwanzuro nkukwo kuko nawe yari yataye umutwe abuze icyo akora Umusore bari gushyingiranwa abuze.

Icyakora nta mpamvu zizwi zirajya ku karubanda zigaragaza icyateye uyu musore kwiruka agahunga agasiga umukunzi we mu bukwe rwagati.

 

Umwanzuro uyu mukobwa yakoze, yawushyigikiwemo n’umuryango we maze ahitamo gushyingiranwa n’umugabo umubyaye cyane ko uwo mugabo bashyingiranwe yari se ubyara Umusore wari kubana n’uyu mukobwa.

Abantu benshi hirya no hino bakomeje kugaragaza ko bagiriye impuhwe uyu mukobwa watawe n’umugabo we mu bukwe Ariko bakongera kwibaza ku mwanzuro wo gushyingiranwa na sebukwe yafashe aribyo bikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga.

Source: www.iol.co.za

Advertising

Previous Story

Ese koko ni Vestine na Dorcas bakoze munda aba-youTubers b’i Burundi ?

Next Story

Tanzania : Abana 7 bavukana bapfuye barozwe n’umuturanyi wabo abaziza ko umwe muri bo yamwibye inkoko

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop