Tanasha Donna yavuze uko kubyarira iwabo byamukozeho

19/07/2024 19:05

Tanasha Donna wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Tanasha Donna, yatangaje ko kubyarira iwabo aricyo kintu cyiza yahuye nacyo cyakora ko hari ingorane yahuye nazo.

Tanasha Donna wifuje kwinjira muri muzika , avuga neza ko kuba umubyeyi kuri we byabaye amahirwe.Donna yabyaranye na Diamond Platnumz umwana witwa Naseeb Junior.

Kuri we ngo kuba umubyeyi , bikitwa ko yashatse ariko atarakoze ubukwe byaramugoye binamutera gushidikanya . Ngo byatumye yiga ibintu byinshi ahamya ko byari bikwiriye kugira ngo azabe umubyeyi mwiza.

Ati:”Ndakeka kuba umubyeyi biragora, gusa niyo masomo buri muntu wese aba yifuza kunyuramo.Kwitwa umubyeyi , ni cyo kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye. Byahinduye ubuzima bwanjye bituma ubu ngubu mfite intego zabwo kuko ibyo ndimo gukora ubu n’iby’undi muntu”.

Tanasha Donna ahamya ko inshingano yagize nk’umukobwa wabyariye iwabo zatumye avunika cyane kuko ngo yagombaga kwita ku mwana akamumenyera ubuzima bwe cyakora ashimira papa we wamubaye hafi.

Agaruka ku mubano we na Diamond Platnumz yasobanuye ko gutandukana kwabo byatewe n’impamvu zitandukanye cyakora ashimira umwana bafitanye.

Previous Story

Ikipe ya Tanzania yazamutetse  ku rutonde rwa FIFA

Next Story

Abashakanye gusa ! Dore ibizakubaho numara ukwezi utaratera akabariro

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop