Tanasha Donna yakuye mu ishuri umwana yabyaranye na Diamond Platnumz

16/01/2024 14:24

Tanasha Donna yasubije Naseeb Junior muri Kenya nyuma y’igihe baba muri Tanzania.

Ubwo nyina wa Diamond Platnumz yari kuri Radio yatangaje impamvu nyamukuru yatumye Tanasha Donna wahoze ari umunyamakuru yakuye umwuzukuru we mu ishuri akamusubiza muri Kenya aho aba.

Uyu mwana yari amaze kuryoherwa n’ubuzima bwo muri Tanzania burimo kwitabira ibitaramo bitandukanye n’ubuzima bw’ishuri nk’uko byagiye bigaragazwa ko yitwaraga neza akagira amanota meza akanahembwa ku rwego rw’ishuri rye.

 

Mama Dangote yagize ati:” Umwana ntabwo ari muri Tanzania ari muri Kenya.Nyina yari yaje mukazi none akazi kararangiye basubiranayo”.

Agaruka kubyo kuba umwana yarakuwe mu ishuri.Yagize ati:” Ishuri umwana yigagamo hano, no muri Kenya hariyo Ishami ryaryo”.

 

Mama Dangote yagize ko yishima iyo arikumwe n’abazukuru be ariko ngo baracyari abana bo kuba babana.Yavuze ko nibagira imyaka 7 se azabazana cyangwa bakajya bahurira aho ababyeyi bahisemo.

 

Muri 2023 mu Gushyingo nibwo Tanasha Donna yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser TX, ayihawe na Diamond Platnumz bakundanye muri 2019.

Nyuma yo guhabwa iyi modoka yaranze avuga ko afite iye ya BMW amakuru avuga ko mu gihe yamaze muri Tanzania yakoresheje iye bwite ngo na cyane ko iyo Diamond Platnumz yari yamuhaye yari yanditse mu mazina ya Nyina.

 

Advertising

Previous Story

Ibinyoma bamvugaho nibyo binyamamaza ku Isi yose ! Igisubizo TB Joshua yahaye abazamuvuga nabi

Next Story

“Ndi umuhungu w’ikiremba kandi ndashaka umukunzi w’umukobwa mwiza cyane” ! Asumani yavuze ko afite inyota yo kurya abana nk’abandi basore

Latest from Imyidagaduro

Go toTop