Abanyarwanda nibo baciye umugani bagira bati:”Agahinda ntikica kagira mubi”.
Asumani ufite igitsina gabo ariko akaba yambaraga nk’abakobwa akanitwara nkabo , yatangaje ko kugeza ubu nta mukunzi afite , ashyiraho ibigomba kuranga umukobwa wamubera umugore.
Mu magambo ye yagize ati:”Ntabwo ndabona umukunzi ariko umukunzi nifuza agomba kuba ankunda nanjye mukunda numva mwishimiye , mwiza [Ufite uburanga bwiza], ufite n’ubwiza mu mutima, agomba kuba atari mugufi, ansumba ho gato , ubyibushye ho gato kandi agomba kuba ari umugore [Umukobwa]”.

Muri iki kiganiro yagaragaje ko kuba asa n’abakobwa , akambara nkabo ariko akaba afite igitsina cy’abagabo kidashyukwa.Mu magambo ye yagize ati:”Ndi umuhungu wujuje ibyangombwa n’ibituzuye Imana izabyuzuza. Hari ukuntu umuntu aba ari umuhungu ariko atuzuye neza, njyewe ntabwo njya nshyuka neza ndababwiza ukuri”.
Asumani yavuze ko hari ubwo abantu bajya bamwishimira. Ati:”Hari uwambwiye ngo nzafate [igitsina cyanjye] nkinishe ndebe ko gikora, mbikoze biranga.
Hari akabari nigeze kujyamo njya kubyina noneho abagabo bari bicaye hariya ntabwo bari banzi.Nzi kubyina barishima barizihirwa , barangije bajya kubwira manager ngo uriya mukobwa niwe dushaka”.
Asumani yavuze ko ikibazo afite cyanatumye agira igitsina gabo kidakora [Kidashyukwa] ari uko afite imisemburo y’abagabo mike cyane ugereranyije n’imisemburo y’abagore ngo kuko ariyo yiganje cyane.Yagaragaje ko afite igitsina kimwe cy’abagabo ariko kidakora neza.
Yagarutse kubyo kubya kwamuganga kubaza ku mikorere y’igitsina cye.Ati:”Njyewe mbona mfite igitsina nk’icyabahungu ariko imikorere yanjye , umubiri wanjye wose uko umeze si nk’uw’abahungu.Hari ukuntu umuhungu akura agahindura ijwi, cyangwa akamera ubwanwa ariko njyewe igitsina cyonyine nicyo cy’abahungu”.
Asumani yagaragaje ko kandi afite igituza kibyimbye nk’icy’abakobwa ariko akaba ari nta mabere arimo.Ati:”Igituza cyanjye kirabyimbye nk’icy’abakobwa ariko ntamabere arimo nkagira amabuno nk’ay’abakobwa”.
Yavuze ko agize amahirwe akagira imitere nk’iy’abagabo yakwishimira cyane ngo na cyane ko aba aterwa ipfunwe n’uko adatereta abakobwa.
REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA GERARD MBABAZI DUKESHA IYI NKURU.