Ibinyoma bamvugaho nibyo binyamamaza ku Isi yose ! Igisubizo TB Joshua yahaye abazamuvuga nabi

16/01/2024 14:00

TB Joshua wafatwaga nk’umuhanzi yatanze igisubizo kubamuvuga nabi ubwo yari akiriho.

 

Mu mashusho yashyizwe hanze yafashwe na Emmanuel TV ya TB Joshua ubwo yari imbere y’abayoboke b’Itorero rye SCON [ Synagogue Church Of All Nation ] , yavuze ko atajya yamamaza Itorero rye agaragaza ko ibinyoma bamuvugaho aribyo biryamamaza.

 

TB Joshua ukomeje gushyirwa na BBC Africa Eye Documentary ivuga ko yasambanyaga abakobwa akabaka ubusubi we ubwe yagaragaje ko yakiriye agakiza k’Imana ko kwamamazwa k’ubuntu.

Avuga ko kumuvuga nabi ari ukumwamamaza no kwamamaza Itorero rye.Ati:” Imana yamamaje Itorero ryayo.Buri Torero ryose rikora riramamazwa.Ibyo mugenda muvuga iyo muvuye hano ni ukunyamamaza.

 

“Nimuva hano uyu munsi, ejo mukajya mu Mujyi mukagenda muvuga ngo uriya mugabo ni ishitani , ntabwo ari umukozi w’Imana, muzaba murimo kunyamamaza. Abo muzabwira bazaza barebe ibyo muvuga hanyuma bahagume”.

 

Yakomeje agira ati:” Maze imyaka myinshi nkoresha ubwo buryo bwo kwamamaza ariko abantu ntibabizi.Niyo mpamvu ntajya ngira ibyapa.Ntacyapa na kimwe wabona hanze.

 

“Ubu nibwo buryo bwo kwamamaza Imana yampaye mu myaka 30 ishize.Imana yarambwiye ati ntuzagire icyapa ushyira hanze abantu bazamamaza Itorero ryawe ku Isi yose kandi k’ubuntu nta mafaranga uzatanga”.

Advertising

Previous Story

Platini P yashyize hanze indirimbo nshya iri mundimi 4 – VIDEO

Next Story

Tanasha Donna yakuye mu ishuri umwana yabyaranye na Diamond Platnumz

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop