Advertising

Tanasha Donna uherutse gusebera mu Rwanda ari mu byishimo

14/07/2024 11:53

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz bakanabyarana umwana , ari mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 29 yujuje.

Tanasha Donna ugaragara nk’umwana muto mu maso kubera uburyo yiyitaho yisiga ibirungo bitandukanye. Yagaragaje akanyamuneza atawe no kuba ari mu nzira zimwerekeza ku myaka 30.

Mbere gato, yagaragaje ifoto y’umwana we Naseeb Junior yabyaranye na Diamond Platnumz ari ku Kirwa i Burayi nawe avuga ko anejejwe no kuba Imana yaramuhaye umugisha wo kumuzengurutsa abantu beza gusa.

Abarimo ba Mukeba we kuri Diamond Platnumz nka Hamisa Mobetto , bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.

Tanasha uherutse mu Rwanda akaririmbira intebe gusa, mu mafoto yashyize hanze harimo ifoto ye na Naseeb inshuti ye magara akaba umwana Diamond akunda cyane kuko bavuga ko basa , bakaba baravukiye igihe kimwe.

Donna yashimangiye ko ibirori bye bitabereye muri Afurika. Ati:”Mbega byiza , mu cyumweru gishize navuye i Burayi kwizihiza isabukuru yanjye y’amavuko.Yarengejeho amashimwe ku wa mwambitse.

Bamwe mu bafana bavuze mu izina rya Diamond Platnumz, umwe agira ati:”Mu izina rya Diamond Platnumz, nari nku kumbuye. Isabukuru nziza y’amavuko”.

Hamisa Mobetto yagize ati:”Ndagukunda ma, Reba na Naseeb ari gukura vuba vuba”.

Tanasha Donna aherutse kuva mu Rwanda ahawe urwamenyo, gusa mbere yari yatangaje ko azahakura indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda atigeze atangaza amazina.Kugeza ubu, buri wese arategereje.

Previous Story

Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda bari mu gikorwa cy’amatora

Next Story

USA: Umunyamakuru ukomeye yapfuye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop