Umuhanzikazi nyarwanda uzwi kuva cyera Oda Paccy yavuze ko hari ibintu byinshi amaze iminsi abona by’umwihariko ibyitwa ku mihanda biza mu gitekerezo ko yabyandika mu ndirimbo
Muri iyi ndirimbo Oda Paccy agaruka ku bibazo byazanywe n’ibyiswe imihanda nk’ibyo gushyira ubwambure bw’abantu hanze kandi ari inkuru z’imihanda abigarukaho avuga ko ngo abantu bari mu bikorwa bidasobanutse byumvihariko ngo ibyo gushyira hanze amafoto n’amavidewo asebya abantu kuko ubu usanga umuntu wese hari video afite yewe n’utayifite ukabona arayohererejwe ndetse ari ubusebanyi ,akomeza avuga iby’abaterwa inda zigahakanwa n’ibindi nk’ibyo ari nabyo aheraho avuga ko iyi ndirimbo yavuye kuri ibi bintu biri kugenda binyura ku mbuga nkoranyambaga kandi akanabona ko ari ukuzikoresha nabi,akaba navuga ngo ibyo birakureba haba iby’abandi ushyira hanze.
Akomeza avuga ko imbugankoranyambaga zishe abantu ngo abandi bazana amarozi abandi bagahunga n’ibindi bimeze nk’ibyo n’ubwo rwose abona atari byiza ndetse bitubaka ahubwo bisenya.
Ibi abivuga mu gihe muri iyi minsi by’umwihariko mu ruganda rw’imyidagaduro hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye ariko yiganjemo gushyamirana kuri bamwe na bamwe binyuze mu mavideo ibyo bita ngo gushyira ukuri ahagaragara ariko bakoresheje uburyo burimo gusebanya bikabije
Yanahishuye ko ari gutegura Album ateganya kuzasohora mu mwaka utaha 2025 iriho indirimbo 10 atabashije guhishura izina ryayo ariko avuga ko hariho abahanzi bamaze igihe mu muziki ndetse n’abavuba ndetse anavuga ko ishobora kuba iya nyuma muri cariyeri ye y’umuziki kuko bitewe n’ibintu bindi ari kwiga bishobora gutuma ajya mu kandi kazi ariko akavuga ko nyuma yajya anyuzamo gato agakora indirimbo ariko ari mu bundi buzima busanzwe butari umuziki.
Kanda hano hasi urebe indirimbo shya ya Oda Paccy yitwa BIRAKUREBA