Diamond Platnumz yateye indobo Zuchu ku mugaragaro

18/01/2024 07:50

Simba, Boss wa Wasafi WCB ibarizwamo Zuchu yavuze ko nta mukunzi afite abuza abantu gukomeza kugira abo bamwegekaho.

Uyu muhanzi wamamaye muri Tanzania no ku Isi muri rusange, yagaragaje ko abantu badakwiriye gukomeza ku mwegeka kuri Zuchu.

Yagize ati:” Reka mbatangarize byeruye ko ndi njyenyine [ Single ], sindimo gutereta cyangwa ngo mbe ndi mu rukundo n’umukobwa uwari wese rero kubw’ibyo sinkomeze gushyirwaho umukobwa uwari we wese. Ningira umukunzi nzabimubwira cyangwa mubereke nk’uko nsanzwe mbikora”.

Zuchu niwe umaze igihe yidoga urukundo rwe kuri Diamond Platnumz gusa bagashinjwa kurushyira kukarubanda binyuze kuri Netflix [ Young Famous ].

 

Ibyo kuba nta rukundo ruhari hagati ya Zuchu na Diamond, twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu na cyane uyu muhanzi atigeze yemerera Zuchu ko amukunda uretse ibikorwa byabo bari mukazi.

Khadija Kopa inshuti magara ya Diamond Platinumz akaba nyina wa Zuchu nawe yemeza ko nta rukundo ruri hagati yabo bishimangirwa na Mama Dangote nawe uherutse kuvuga ko Diamond Platnumz nta mukazana yari yanwereka ngo bajye gutanga inkwano.

Advertising

Previous Story

Sultana uzahajwe na kanseri yahakanye amakuru y’uko yapfuye

Next Story

Barack Obama yifatanyije n’umugore we wagize isabukuru y’amavuko

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop